Leta imaze gutanga inguzanyo ya miliyari 392 Frw ku banyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ayo mafaranga yose, hamaze kugaruzwa gusa miliyari 44,9 Frw.

Iby'aya mafaranga byagarutseho n'ubuyobozi bwa Banki y'u Rwanda y'Amajyambere, BRD, mu busabane hagati y'Abanyarwanda baba mu mahanga bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize, ku wa 03 Mutarama 2025.

Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'Abanyarwanda barenga 130 baba mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y'Isi, bakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe.

Icyo gihe yababwiye ko 'Kugera ku ntego za NST2 bizasaba imbaraga no gukomeza ubufatanye n'inzego bireba harimo na mwe bagize umuryango w'Abanyarwanda baba mu mahanga.'

Kuva inguzanyo yo kwiga yatangira gutangwa mu 1980, yatangwaga na Minisiteri y'Uburezi, bigenda bihinduka kugeza ubwo mu 2008 izo nshingano zimuriwe mu Kigo cy'Igihugu cyari gishinzwe gutanga inguzanyo [SFAR].

Mu 2013 hamaze guhuzwa ibigo byari biri muri Minisiteri hagasigara Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze [REB], SFAR yinjijwemo nk'ishami rishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri.

Mu 2016, BRD yahawe inshingano zo gukomeza gutanga inguzanyo no kwishyuza abari bakirimo umwenda wa miliyari 70,9 Frw bazihawe mbere.

Ubwo yagezaga ubutumwa ku Banyarwanda baba mu mahanga, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza muri BRD, Wilson Rurangwa, yasabye abigiye kuri iyi nguzanyo gutangira gutekereza kuyishyura.

Ati 'Minisitiri yabivuze, muri gahunda y'iterambere ya NST2, intumbero ni ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibyo rero ntabwo twabigeraho hatarimo kwiga. Abenshi muri hano twagize amahirwe yo kwigira ku nguzanyo, n'ubwo twayigiyeho tugomba no kwishyura kugira ngo n'abandi bana bashobore kugira ayo mahirwe.'

Yakomeje agira ati 'Murumva ko tugifite urugendo rurerure. Diaspora, igihe kirageze kugira ngo muri mwe abazi ko mwabonye ayo mahirwe Leta ikabaha inguzanyo mukajya kwiga ubu mukaba mufite uko mubayeho kuko mwagize ayo mahirwe, turabasaba ko namwe mwagira icyo mukora kugira ngo umwana w'Umunyarwanda ashobore kugira ayo mahirwe nk'ayo twagize twese.'

BRD igira inama abasabye n'abasaba inguzanyo muri BRD gufunguza konti muri BRD Minuza, kugira ngo babashe kujya bakurikirana amakuru yerekeye amafaranga bishyura cyangwa abakoresha babo babakata ku mushahara niba agera muri BRD, kuko bagenda babona impinduka hakurikijwe igikorwa cyakozwe.

Iyo basanze umuntu wigiye ku nguzanyo ya leta yarishyuye amafaranga menshi, arayasubizwa. Urugero muri Nyakanga 2024, miliyoni 300 Frw zari zimaze gusubizwa abishyujwe amafaranga menshi.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza muri BRD, Wilson Rurangwa, yasabye abigiye kuri inguzanyo gutangira gutekereza kuyishyura, mu rwego rwo gufasha abakiri kwiga nabo bakeneye iyi nguzanyo
Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kwishyura inguzanyo bigiyeho no gukurikirana bakamenya amakuru y'ubwo bwishyu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-imaze-gutanga-inguzanyo-ya-miliyari-392-frw-ku-banyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)