Ni ubusabe yatanze ku wa 19 Mutarama 2025, ubwo yaganirizaga urubyiruko rw'abiga muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR), imwe rukumbi ibarizwa muri aka karere.
Yagaragaje ko Akarere ka Gisagara kavuye kure mu bijyanye no kwiteza imbere, yereka abo banyeshuri ko hari aho kamaze kugera ariko hakiri byinshi bigikenewe, abasaba kubigiramo uruhare.
Ati 'N'iyi kaminuza iri mu byo twishimira, tunaheraho kwifuza ko mwahaba tugafatanya mu iterambere. Kuva mu 2017 twari kuri 15% mu gukwirakwiza amashanyarazi, ubu tugeze hejuru ya 70%. Hari kandi umuhanda wa kaburimbo twabonye, amazi amaze kugezwa henshi n'ibindi. Ntituzagarukira aho turashaka gutera imbere buri wese abigizemo uruhare.'
Yakomeje avuga ko mu cyiciro cya Kabiri cya gahunda ya Guverinoma yo kwigutisha iterambere, NST2 mu Karere ka Gisagara hifuzwa umunyarwanda ukangutse, ushakisha icyo gukora kimuha ifaranga, asaba abanyeshuri ba CUR kubigiramo uruhare.
Ati 'Muri NST2 turashaka gukora byinshi. Turashaka ko buri rugo rugira inka, noneho niba dufite ingo ibihumbi 100, tuzaba turi kuzamuka. Inka nituyivaho, tuzagana kuri moto, n'ibindi byiza bigamije iterambere."
Yaberetse ko hari ibipimo biganisha mu iterambere akarere kashyiriyeho abaturage birimo kurya neza, kwiga, kwizigama, kugira umushinga ubyara inyungu, guhindura imyumvire nko kureka ubusinzi n'ibindi bidindiza iterambere, abasaba gukomeza kubitoza abaturage.
Ubusanzwe abanyeshuri ba CUR bakunze gufasha akarere mu bijyanye no kurwanya imirire mibi n'igwingira binyuze mu bukangurambaga, mu muganda no gufasha abatishoboye, cyane ko abo banyeshuri batangira Mituweli imiryango y'abatishoboye 100 yo mu Murenge wa Save buri mwaka.
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'abanyeshuri bo muri CUR, Hakizimana Jean d'Amour, yatangaje ko nk'abanyeshuri, biyemeje gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya igwingira mu bana bo mu Karere ka Gisagara, bahereye mu Murenge wa Save kaminuza yubatsemo.
Muri CUR habarizwa abanyeshuri basaga 3100 bari mu matsinda (associations) 37 atandukanye akora ibikorwa by'iterambere mu miryango ituranye nayo.