MINAGRI yashimye uruhare rwa 'TechnoServe' mu guteza imbere ikawa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ku itariki 16 Mutarama 2025 ubwo uwo muryango wasozaga ku mugaragaro umushinga wo guteza imbere ikawa witwa Rwanda Ikawa Nziza Cyane.

Ni umuhango waranzwe n'ubuhamya bw'abagenegerwabikorwa b'umushinga ku byo wabafashije kugeraho, kumurika ikawa ndetse no kuyisogongera. Witabiriwe n'abafite inganda zitunganya ikawa, abakora muri TechnoServe ndetse n'abafatanyabikorwa bayo barimo na Leta y'u Rwanda.

Umushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane wari umaze imyaka ine ukorera mu turere dutandatu ku bufatanye na Leta y'u Rwanda ku nkunga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) watanze miliyoni 2 z'amayero n'undi muryango witwa JDE Peet's uteza imbere ikawa watanze ibihimbu 500 by'Amayero.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko TechnoServe yagize uruhare rufatika mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy'igihugu cyo guteza imbere ikawa muri rusange.

Yagize ati 'Uyu mushinga rero waje uje kunganira ibyo Leta y'u Rwanda isanzwe ikora cyane mu kuvugurura ubuhinzi bw'ikawa harimo no kuvugurura ibiti by'ikawa. Muri gahunda ya Leta y'imyaka itanu ihera mu 2024 tuzatera ibiti bigera kuri miliyoni 10. Umushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane wadufashije gutera ibigera kuri miliyoni 1,9 bingana hafi na kimwe cya gatanu cy'ibyo duteganya.'

Dr. Kamana yashimye ikoranabuhanga ryitwa 'Digital Extension Monitoring System (DFEMS)' ryo gukurikirana no guteza imbere igihingwa cy'ikawa uwo mushinga wakoreye abahinzi n'inganda zitunganya ikawa muri rusange.

Yavuze ko iryo koranabuhanga ryahawe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) ku buryo rigiye gukoreshwa mu buhinzi bw'ikawa mu Rwanda hose.

Abagenerwabikorwa ba Rwanda Ikawa Nziza Cyane bavuga ko bungukiye cyane mu mushinga nk'uko bisobanurwa na Vuguziga Christine uri mu bashinze uruganda rw'ikawa rwa Ngoma Coffee Washing Station rukorera mu Karere ka Nyamasheke.

Yagize ati 'Uyu mushinga wadufashije kongera ingano y'ikawa twari dufite dutera ibiti bishya ibihumbi 40 kandi byera vuba bikanihanganira ihindagurika ry'ikirere. Dukoresha kandi ikoranabuhanga rya 'application' rifasha ba agronome bacu kumenya ibibazo abahinzi b'ikawa bafite mu buhinzi kandi ibyo bituma umusaruro uba mwiza.'

Hategekimana Manasseh wize ubuhinzi muri IPRC Huye we yavuze ko amahugurwa yahawe na TechnoServe ifatanyije n'umuryango witwa Coffee Quality Institute yamukundishije ikawa none biramutunze.

Yagize ati 'Mbere y'uko mpugurwa numvaga ko ikawa itari igihingwa cyatanga ibyo dukora nk'urubyiruko rusoje kwiga kuko ntitwabihaga agaciro nk'urubyiruko. Nyuma y'amahugurwa nabonye ko ikawa zirimo amahirwe menshi, nkisoza kwiga mpita mbona aho gukora kubera impamyabumenyi nahawe nshoje amahugurwa.'

'Ubu uyu munsi ni njye ushinzwe ubuhinzi (agronome) mu ruganda rutunganya ikawa rwitwa Land of Thousand Hills Coffee Company. Nakangurira urundi rubyiruko kuyoboka ubuhinzi no gutunganya ikawa kuko harimo ibyo gukora byinshi kandi harimo n'amafaranga.'

Umuyobozi wa TechnoServe Rwanda, Sophie Duchanoy yavuze ko uwo mushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane wazamuye agaciro k'ikawa y'u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Uyu mushinga ku bufatanye na Leta y'u Rwanda wari ugamije kuzamura uruhererekane nyongeragaciro rw'ikawa y'u Rwanda binyuze mu gufasha abahinzi bayo, inganda ziyitunganya n'abatanga serivisi zo kugemura Ikawa Mu mahanga. Ibyo byatumye ikawa y'u Rwanda yongera ubwiza imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.'

Amparo Gonzalez Diez uyobora agashami k'iterambere ry'icyaro no kurengera ibidukikije muri EU mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba abatunganya ikawa baramenye kubikora mu buryo bujyanye n'igihe harimo n'urubyiruko kandi ko uwo muryango uzakomeza gushyigikira ubuhinzi bw'ikawa mu Rwanda.

Umushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane ni umwe mu mishinga 15 y'ubuhinzi umuryango TechnoServe wakoreye mu Rwanda aho yafashije abarenga ibihumbi 80 barimo abahinzi na ba rwiyemezamirimo mu by'ubuhinzi.

Wamaze imyaka ine ukorera mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Nyamagabe, Huye na Gisagara.

Wafashije inganda 50 za kawa kunoza ibyo zikora harimo izigera kuri 19 wubakiye uburyo bwo gusukura amazi bamaze gukoresha bayarinda kwangiza ibidukikije.

Izo nganda 50 kandi zigishijwe uburyo bw'ikoranabubanga bwo gukurikirana no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ikawa hifashishijwe ikoranabuhanga ryiswe 'Digital Farm Extension Monitoring System(DFEMS)' ubu izigera kuri 48 muri zo zikaba zaratangiye kubukoresha.

Umushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane kandi winjije mu mwuga wo gutunganya ikawa urubyiruko rugera kuri 53 kandi ufasha abahinzi b'ikawa barenga ibihumbi 11 kongera ubwiza n'ubwinshi bw'umusaruro wabo.

Umuyobozi wa TechnoServe Rwanda, Sophie Duchanoy yavuze ko uwo mushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane wazamuye agaciro k'ikawa y'u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga
Abitabiriye gahunda bafashe umwanya wo gusogongera ikawa
Abatunganya ikawa bagaragaje uburyo bari kunoza umwuga wabo
Amparo Gonzalez Diez uyobora agashami k'iterambere ry'icyaro no kurengera ibidukikije muri EU mu Rwanda, yavuze ko uwo muryango uzakomeza gushyigikira ubuhinzi bw'ikawa mu Rwanda
Hategekimana Manasseh yavuze ko amahugurwa yahawe na TechnoServe ifatanyije n'undi muryango witwa Coffee Quality Institute yamukundishije ikawa none biramutunze
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi,Dr. Kamana Olivier yavuze ko TechnoServe yagize uruhare rufatika mu cyerekezo cy'Igihugu cyo guteza imbere ikawa

Amafoto: Kwizera Remy Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minagri-yashimye-uruhare-rwa-technoserve-mu-guteza-imbere-ikawa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)