Ni umushinga uri muri gahunda ya leta yo kugabanya ikoreshwa ry'ibicanwa bikomoka ku bimera hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rwohereza.
Ni umushinga uri gutezwa imbere nyuma y'uko hagaragaye ko icupa rya gas yifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas) ritigonderwa nka bose, kuko irya nyuma ari iry'ibilo bitandatu kuri ubu rigurwa 10.000 Frw.
Amakuru y'uwo mushinga yatanzwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ishingiro ry'icyemezo cyo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu mirimo y'ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Mutarama 2025.
Yavuze ko ku ngingo yo gukoresha gas nka bumwe mu buryo bwo kurengera ikirere, byabanje kubanza kugorana kugira ngo ab'amikoro make bigondere ikiguzi cy'ibikoresho by'ibanze nk'ishyiga n'icupa, ari na bwo Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho ingamba zo kunganira abaturage.
Zirimo ko nko mu 2018 gas yifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas) yakuriweho imisoro ndetse hashyirwaho umushinga wa ''Tekera Aheza' ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere bigizwemo n'ingufu zo guteka urarimbanyije.
Muri uwo mushinga leta yishyurira abarurage 70% by'igiciro cy'ishyiga, umuturage ushaka ishyiga akiyishyurira 30%.
Abaturage bahabwa gas n'imbabura zibungabunga ibidukikije, kuri nkunganire ya leta, ku buryo nka gas isanzwe igura ibihumbi 78Frw barimo kuyihabwa ku mafaranga ibihumbi 42Frw.
Igihugu cyihaye intego yo guha Abanyarwanda imbabura za rondereza, amashyiga ya gas, amashyiga ya palete n'amakara ku ngo ibihumbi 500.
Icyakora Minisitiri. Dr. Gasore yavuze ko hakomeje kugaragara ikibazo cy'ubushobozi bwa bamwe mu baturage ku bijyane no kongera kuzuza rya cupa rya gas baba bunganiwe ku bwa mbere.
Ati 'Ugasanga nk'umuntu ushobora gukorera 3000 Frw ku munsi adashoboye kugura gas ariko ashobora kugura amakara ya 800 Frw cyangwa aya 1000 Frw. Aho ni ho abacuruzi bazanye umushinga dushaka kwagura [umuturage akayibona mu bushobozi bwe].'
Mu kwagura uyu mushinga, hazafatwa amacupa manini arimo gas hanyuma agashyirwa mu rugo rw'umuntu ariko ruriho akuma gatuma umuntu adashobora kwivaniramo ya gas.
Kugira ngo umuntu ayibone bizajya bisaba ko umuntu ajya kwishyura kuri Mobile Money n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga, amafaranga afite yaba 500 Frw, 800 Frw, 1000 Frw bijyanye n'ubushobozi bwe.
Minisitiri Dr. Gasore ati 'Numara kwishyura ka kuma kazajya kagufungurira gas ingana n'iyo waguze. Uwo mushinga watangiye gukorwa ariko turi gushaka kuwagura cyane. Uzafashe wa muntu kuba yagura gas ya 500 Frw, 800 Frw, agateka iryo joro tugakuraho ya mbogamizi yo gutegereza ko yabona ibihumbi 10 Frw ngo agure ibilo bitandatu.'
Uyu mushinga ukubiyemo na Nkunganire ya Leta ku buryo umuntu azajya agura amashyiga n'icupa yaguze bwa mbere, ndetse akayahabwa ku ideni, uko yishyura gas ari na ko yishyura ibyo bikoresho gake gake.
Undi mushinga uhari ni uwo gucukura gas methane mu Kiyaga cya Kivu igatsindagirwa ibizwi nka (Compressed Natural Gas: CNG), ku buryo umuntu abika gas nyinshi ahantu hato, ibitandukanye na LPG igaragara mu ishusho y'ibisukika.
Minisitiri Dr. Gasore ati 'Ni umushinga duteganya mu 2026, ukaba wadufasha mu kunganira ibigo binini, amashuri, amavuriro, amagororero n'ibindi bigo bihuza abantu benshi.'
CNG iteganywa kunganira/gusimbura LPG izifashisha hashyirwa ibigega runaka ahantu hanyuma gas ikajya inyuzwa mu matiyo igana mu bikoni.
CNG ni gas ifite inyungu nyinshi kuko yoroshye gutwarwa, kubikwa ikanahenduka kurusha iyi isanzwe, ikaba idapfa guteza inkongi cyane nk'uko bigenda kuri LPG ndetse n'ingano yifashisha mu guteka ibintu runaka biratandukana.
Ni imishinga iri miu murongo mugari wa gahunda y'u Rwanda yo kugabanya 38% by'imyuka yanduye rwohereza mu kirere ingana na toni miliyoni 4,6 bitarenze mu 2030.
Imibare y'Ikigo gishinzwe Ingufu, REG, igaragaza ko ingo 361.850 zimaze kubona amashyiga agezweho kuri Nkunganire ya Leta binyuze mu mushinga wa 'Tekera Heza' ugamije kurengera umwuka abantu bahumeka no kurengera ibidukikikije muri rusange.
Icyakora Minisitiri Dr Gasore yavuze ko amashyiga adahumanya ibidukikije yitabiriwe cyane ariko akavuga ko hakwiriye kongerwa ikorwa ry'ibicanwa bitangiza ibidukikije nka 'briquettes' n'andi makara arondereza ibicanwa, kuko byagaragaye ko byabaye bike.