MININFRA yiyemeje kwishyura abaturage bubatse umuhanda wa Bweyeye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigarutseho ubwo ubwo Minisiteri y'Ibikorwaremezo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore, bagiranaga ibiganiro na MININFRA n'ibigo bishamikiyeho, kuri raporo y'Ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi by'umwaka wa 2023-2024 na gahunda y'ibikorwa by'umwaka wa 2024-2025.

Abadepite bagarutse ku kibazo cy'amafaranga angana n'ibihumbi 722 Frw amaze imyaka 15 atarahabwa abaturage umunani bo mu Karere ka Rusizi bishyuza ikigo cyabakoresheje mu ikorwa ry'umuhanda mu 2010.

Uwo muhanda wubakwaga mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye na Matyazo-Mudasomwa.

Ubwo Urwego rw'Umuvunyi rwakurikiranaga icyo ikibazo cy'abaturage umunani baberewemo umwenda n'Ikigo cya ECOBARUS cyabakoresheje, ubuyobozi bwa ECOBARUS bwasobanuye ko bwasize mu Karere ka Rusizi 1.900.000Frw agomba kuvamo ubwishyu.

Muri raporo Urwego rw'Umuvunyi rwasabye Akarere gukemura ikibazo abaturage bakishyurwa.

Depite Muyango Mukayiranga Sylivie yavuze ko raporo y'Urwego rw'Umuvunyi bagejejejweho igaragaza ko abo baturage bamaze imyaka 15 bishyuza ibihumbi 722 Frw.

Ati 'Abaturage baberewemo umwenda w'ibihumbi 722 gusa, hashize imyaka 15 batarishyurwa.'

Yabajije Minisiteri y'Ibikorwaremezo niba koko ari ubushobozi bwabuze ku buryo hashize icyo gihe cyose batarishyurwa.

Yagaragaje ko Kompanyi ECOBARIS yakoze umuhanda amafaranga yayahaye Akarere ka Rusizi ariko akibaza impamvu abaturage batishyurwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Kabera Olivier, yabwiye Abadepite ko icyo kibazo agiye kugikurikirana abo abaturage bakwishyurwa vuba.

Yagize ati 'Twe turabigira umwihariko, rwiyemezamirimo arabishyura, natabishyura twebwe turabishyura. Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ko kinamaze igihe kingana gutya, iyo kampani na yo igomba kugirwaho ingaruka, kuba bari bafite mu nshingano kwishyura ntibabikora mu yandi masoko na bo bibagiraho ingaruka.'

Kabera yagaragaje ko nta mpamvu yumvikana yatuma umuturage amara igihe kingana gityo atarishyurwa.

Abadepite bishyurije abaturage bo mu karere ka Rusizi bamaze imyaka 15 bishyuza ibihumbi 700 Frw gusa
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Olivier Kabera, yiyemeje ko abaturage bo mu Karere ka Rusizi bishyiza ibihumbi 700 Frw bagomba kwishyurwa vuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mininfra-yiyemeje-kwishyura-abaturage-bamaze-imyaka-15-bishyuza-ibihumbi-700

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)