Minisitiri Bizimana yashimye Umubikira wa mbere wanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Dr. Bizimana yabitangarije ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ku wa 3 Mutarama 2024 ubwo hamurikirwaga igitabo cyiswe 'Lessons from the Genocide against the Tutsi:Resilience and Forgiveness'.

Ni igitabo cyanditswe na Sr. Mukabayire ukorera ubutumwa hanze y'u Rwanda ndetse akaba umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Bizimana yavuze ko icyo gitabo ari isura nshya ku buryo abihayimana gatolika bandikaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Sr. Mukabayire ni we mwenebikira wa mbere wanditse igitabo ku buhamya bw'ibyo yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dusanzwe tumenyereye inyandiko z'Abihayimana bamwe na bamwe usanga ziri mu murongo wo gupfobya kuko na Jenoside igihagarikwa inyandiko za mbere ziyipfobya zanditswe na bamwe mu bihayimana harimo n'abapadiri 29 b'Abanyarwanda bari i Goma mu nyandiko bandikiye Papa muri Kanama 1994. Hari n'izindi nyandiko zagiye zisohoka ziri mu murongo mubi nk'uwo kandi turacyabona ibitabo n'ubuhamya byabo bipfobya Jenoside'.

Yakomeje ati 'Ni byiza ko noneho bamwe mu bihayimana bandika mu murongo mwiza w'amateka nyakuri kugira ngo bifashe kwigisha kuri Jenoside ariko binafashe Kiliziya Gatolika kwizusuma izirikana ayo mateka na cyane ko ibigo by'Abihayimana n'insengero byakorewemo Jenoside'.

Yongeyeho kandi ko ibyo bitanga isomo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n'ingeri zose z'abantu kandi ko ayo mateka akwiye gukomeza kuvugwa uko kugira ngo arusheho gusigira isomo abantu muri rusange.

Sr. Mukabayire wanditse icyo gitabo yavuze ko yavutse mu muryango w'abana 11, abavandimwe be n'ababyeyi babo bose baricwa, ndetse n'abandi bo mu muryango we ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abantu 63 bose hamwe.

Yavuze ko na we kuyirokoka byari inzira y'umusaraba kuko yavukiye ku Gikongoro mu Ntara y'Amajyepfo ariko arokokera i Gahini mu Burasirazuba.

Yavuze ko ibyo byaje kumusigira igikomere kinini cyatumye ubuzima bubanza kumugora mbere y'uko yandika icyo gitabo.

Ati 'Kugira gutya umunsi umwe ukabona abo bantu bose barazimye si ikintu ubwira ubwonko bwawe ngo akira. Ni inzira ndende urabanza ugapfa muri wowe ukumva birarangiye nta n'ubuzima buzahoraho'.

Yakomeje avuga ko yagize igihe yasinziraga amasaha atatu, gusa ku munsi ikindi gihe akabura ibitotsi aza kugirwa inama yo kwandika ibyo yanyuzemo afata umwanzuro wo kubikora kuko yabonye hari n'abandi byazafasha.

Akomoza ku masomo kuri Jenoside icyo gitabo kigarukaho yagize ati 'Amasomo Jenoside ikwiye gusiga ni ukudatwarwa n'ibyabaye kuko abantu babuze ababo barababaye hari n'abafite indwara zidakira ariko icya mbere ni ukudaheranwa n'amateka. Numvishe ntagomba guheranwa n'ibyo naciyemo kandi bizafasha n'abandi cyane bariye abana bato batazigera bamenya aho bavutse'.

Irindi somo icyo gitabo kigarukaho yavuze ni uko ubuzima ari impano ikomeye abantu bagomba gusigasira bagashaka uburyo biyubaka bakubaka n'abandi ariko kandi bakababarira kuko ari byo bituma babasha kurekura ibikomeye banyuzemo.

Umuhango wo kumurika iki gitabo witabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Sr. Mukabayire Marie Josée yavuze ko ubuzima butamworoheye nyuma yo kurokoka Jenoside
Sr. Mukabayire Marie Josée yavuze ko rimwe mu masomo abantu bakwiye kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukudaheranwa
Iki gitabo kiri mu rurimi rw'Icyongereza
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yashimye kuba abihayimana batangiye kwandika ukuri ku mateka ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yashimye-umubikira-wa-mbere-wanditse-igitabo-kuri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)