Minisitiri Dr. Bizimana yasabye ababyeyi kumva akamaro k'urugerero no kurukundisha urubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku wa 13 Mutarama 2025 ubwo yatangizaga ku rwego rw'Igihugu ibikorwa by'urugerero rw'abasoje amashuri yisumbuye biswe Inkomezabigwi mu kiciro cya 12.

Byatangirijwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, hashyirwa ibuye ry'ifatizo aho intore z'ako karere zizubaka isoko rito, irerero n'inzu izatangirwamo serivisi z'ikoranabuhanga rishingiye kuri internet.

Dr. Bizimana yavuze ko urugerero rufasha urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye kwanga umugayo no gukunda umurimo nk'indangagaciro baba bakwiye gukomezanya, icyakora avuga ko hakiri ikibazo cy'ubwitabire budahagije.

Ati 'Mu myaka yashize hakunze kugaragara ikibazo cy'ubwitabire buke kandi abana bose basoje amashuri yisumbuye baba bagomba kurwitabira ariko hari abataza. Ni yo mpamvu ubu twazanyemo impinduka yo kubahuriza hamwe muri buri karere mu itorero ryihariye ritegura urugerero ryabaye mu mpera za Ukuboza 2024 rimara iminsi itatu.'

Yavuze ko byazanye impinduka nziza kuko abanyeshuri babashije gusobanurirwa neza urugerero na gahunda ziteganyijwe babasha kumva ibyo bazakora.

Yavuze muri uyu mwaka bazakurikirana uko urubyiruko rwitabira n'ibyo rukora bafatanyije n'inzego z'ibanze, aboneraho gusaba ababyeyi kumva neza akamaro k'urugerero bityo bakarukundisha urubyiruko.

Ati 'Ababyeyi bagomba kumva akamaro ka gahunda y'urugerero kuko iyo bamaze kuyumva bayumvisha abana babo. Nta mubyeyi byashimisha kugira umwana wirirwa imbere ya televiziyo cyangwa kuri telefone kuva mu gitondo kugeza nijoro. Iyo bagiye ku rugerero bibafasha kubona ubundi bumenyi ariko bikanabarinda ibibarangaza bavana ku mbuga nkoranyambaga bitari byiza.'

Niyonkuru Patience uri mu bazitabira urugerero yavuze ko rubafasha guhugira mu byubaka urubyiruko kandi byubaka b'Igihugu.

Ati 'Kuza mu rugerero bituma hari izindi ngeso mbi tutajyamo kuko tutazibonera umwanya ahubwo dufatanya n'abandi, nko gufasha abatishoboye. Bidufasha kandi gushyira mu bikorwa ibyo twize kuko harimo nk'ababa barize ubwubatsi bakabukoresha."

Akarere ka Kamonyi kamaze imyaka ine yikurikiranya kaza imbere mu kwitabira ibikorwa by'urugerero ku bwinshi, aho muri uyu mwaka gafite abazarukora bose hamwe bangana na 1596.

Ku rwego rw'igihugu abatangiye urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12 kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 ni 69.270, bigateganywa ko bazasoza ku wa 28 Gashyantare 2025.

MINUBUMWE igaragaza ko kuva mu 2013 urugerero rwatangira, rumaze gukorwa n'abagera ku 559.686.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascène yasabye ababyeyi kumva neza akamaro k'urugerero bityo bakarukundisha urubyiruko
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascène ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu gutangiza urugerero ku rwego rw'igihugu. Igikorwa cyabereye mu Karere ka Kamonyi
Meya wa Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere na we yeretse urubyiruko ibyiza by'urugerero
Minisitiri Dr. Bizimana ubwo yatangizaga ku rwego rw'Igihugu ibikorwa b'urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12
Abari ku rugerero mu Karere ka Kamonyi bazakora imirimo itandukanye nko kubaka isoko rito, irerero n'inzu izatangirwamo serivise z'ikoranabuhanga rishingiye kuri internet
Akarere ka Kamonyi gafite abazakora urugerero bangana na 1596
Intore ziri ku rugerero zerekanye ubumenyi zimaze kunguka ku bijyanye n'uburere mboneragihugu
Ministriri Dr. Bizimana ashimira uwari ahagarariye izindi ntore zo mu Karere ka Kamonyi, ahatangirijwe urugerero rudaciye ingando ku rwego rw'igihugu
Niyonkuru Patience uri mu bazitabira urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12 yavuze ko rubafasha guhugira mu byubaka urubyiruko kandi byubaka b'igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yasabye-ababyeyi-kumva-akamaro-k-urugerero-no

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)