Raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023/2024 igaragaza ko 29% by'ibibazo rwakiriye bishingiye ku butaka harimo n'ibibazo by'imbibi z'amasambu y'abaturage zidahuye n'uko ku byangombwa by'ubutaka bimeze.
Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore yagiranye ibiganiro na Minisiteri y'Ibidukikije ku wa 15 Mutarama 2025, bayigaragarije ko ibibazo by'ubutaka bikwiye gukemurwa mu buryo bwihuse kuko hari n'aho usanga bidindiza dosiye zabo mu gihe cyo guhabwa ingurane.
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yatangaje ko ibibazo by'ubutaka bigaragara mu gihugu hose ariko byahagurukiwe, hashyirwamo abikorera ngo bafashe abakozi ba Leta.
Ati 'Ikibazo kijyanye n'ubutaka, imbibi n'ibindi nko gukemura amakimbirane ni kigari ku buryo kiri mu gihugu hose ariko igikorwa cyaratangiye, ariko noneho ahari ibibazo cyane cyane ibijyanye na serivisi z'ubutaka, dosiye ni nyinshi koko mu gihugu ariko kimwe mu byo turi gukora kugira ngo byihute ni ugukoresha ikoranabuhanga tujya mu irembo.'
'Abantu benshi barabyitabiriye kuko mu gihe gito twahise tugira dosiye zigeze mu bihumbi 26, bisanga izindi ibihumbi zari zaratanzwe kandi dufite abakozi bake.'
Dr. Uwamariya yagaragaje ko hashyizweho ba noteri bikorera 150 n'abafata ibipimo by'ubutaka [land surveyors] 280 'ngo badufashe kurangiza amadosiye yamaze kwakirwa duhereye kuri yayandi yatanzwe mu mpapuro noneho tugasoza na yayandi yatanzwe mu buryo bw'ikoranabuhanga tukabona kwihuta.'
Ati 'Twabafashe nk'ab'igihe gito kugira ngo badufashe kurangiza ako kazi.'
Hanashyizwemo abanyabiraka 40, uturere dutatu turimo ibibazo byinshi duhabwa abakozi 10 mu gihe abandi 10 basaranganyijwe mu turere dusigaye.
Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko uturere twa Rwamagana, Bugesera na Musanze twihariye 80% by'ibibazo by'ubutaka bigaragara mu gihugu.
Dr. Uwamariya ati 'Ubundi twabishyize muri gahunda y'imyaka itanu ariko twebwe twifuza ko mu myaka ibiri twaba turangije ibyo gukosora imbibi noneho tugasigara dukemura ibindi bibazo bigenda byuririraho.'
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kigaragaza ko mu 2023 cyatanze serivisi ibihumbi 380 ariko mu 2024 cyatanze serivisi ibihumbi 868, ibyinshi bikaba mu turere twa Rwamagana, Bugesera, Musanze n'Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandikompamo, Marie Grace Nishimwe, yatangaje ko igisubizo kirambye ari uko abikorera bahabwa umwanya munini bagafasha gukemura ikibazo.
Ati 'Igihe cyose serivisi zikorwa n'abakozi bamwe ba Leta ntabwo byakunda ariko uko abikorera baza bafasha icyo gihe usanga na serivisi zihuta.'
Mu Rwanda hari ibibanza miliyoni 12, bivuze ko na serivisi bazikenera ari benshi cyane.