Ibi Minisitiri Nsengimana yabitangaje kuri uyu wa 3 Mutarama 2025 ubwo yari muri Kigali Pelé Stadium areba uburyo igikorwa cyo gutwara abana basubira ku mashuri mu gihembwe cya kabiri kimeze.
Yavuze ko kuri uyu munsi wa mbere w'izo ngendo ubwitabire bwabaye bukeya, bituma imodoka zagombaga kubatwara zirirwa zibategereje kandi ko ibyo biteza igihombo ku bigo bitwara abagenzi.
Mu masaha ya saa munani muri Kigali Pelé Stadium hari hari banyeshuri bake ku buryo imodoka y'abajya mu karere runaka yuzuraga hashize umwanya munini.
Ni mu gihe ababyeyi na bo bari bagikomeje kubazana ariko ku muvuduko muto kuko ari byo byatumaga abahageze bamara umwanya munini bategereje abandi kandi imodoka ziparitse zibategereje.
Minisitiri Nsengimana yagize ati 'Iyo abana bataje imodoka ziba zaje kubatwara zirahomba kuko ziba zahagaritse akandi kazi. Iyo ba nyirazo tubatumiye ngo bagaruke gutwara abanyeshuri ntabwo baza cyangwa bakaza batabyishimiye kuko icyo gihombo ni bo baba bahura na cyo. Ubu ni bwo bwa nyuma icyo gihombo kigiye kuri ba nyiri imodoka kuko guhera ubu gukomeza icyo gihombo kizajya kijya ku babyeyi batohereje abana babo ku gihe kugira ngo ibintu bigende neza'.
Icyo gihe yavugaga ni ukubahiriza umunsi wo kugenda no kuba abanyeshuri bageze ahateganyijwe bitarenze saa cyenda z'amanywa kuko ari bwo babasha kugera ku ishuri butarira cyane.
Yongeyeho ko Minisiteri y'Uburezi iba yakoze uko ishoboye kose ngo abayeshuri bagere ku ishuri ku gihe kandi ko ababyeyi bayubahirije byajya bifasha ingendo kugenda neza n'amasomo agatangira nta nkomyi.
Bamwe mu babayeyibaru baherejeje abana babo bagiye ku ishuri baganiriye na IGIHE, bavuze ko bumva neza icyo bivuze kohereza ku ishuri abana kare.
Muhawenimana Médiatrice wari uherekeje umwana we agiye kwiga i Muhanga yagize ati 'Iyo igihe kigeze umwana aba agomba kujya ku ishuri kuko buriya ni ubumenyi baba bagiye gushaka twe tudashobora kubaha. Ababyeyi bumva ko bari kubanza kubitaho ni ubujiji kuko no ku ishuri barabagaburira kandi ibyo biryo banagaruka bakabisanga'.
Nizeyimana Gracien na we wari uherekeje umwana we ku ishuri yavuze ko kuzana umwana kare bituma atangira amasomo nta gihunga cy'ayamucitse afite kandi ko n'abatarabona amafaranga y'ishuri bashobora kuvugana n'ibigo bakazayohereza aho gukerereza abana.
Kuri uyu munsi wa mbere w'ingendo zisubira ku mashuri hari hagenewe kugenda abanyeshuri biga mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Ngororero, Musanze, Ngoma na Kirehe.
Ni mu gihe ingedo z'abanyeshuri zizakomeza uko zapanzwe kugeza ku itariki 6 Mutarama 2025 kuko amasomo azatangira bukeye bwaho ku itariki 7.