Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Sebahizi yavuze ko inzego nk'inganda, ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zibumbatiye ubukungu bw'igihugu, ashimangira ko bari muri gahunda yo gushyira imbaraga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kugira ngo ubukungu bw'igihugu bukomeze kwiyongera.
Ati 'Mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro haracyarimo byinshi dushobora gukuramo cyane ko abashoramari bashya bagenda baza ndetse n'ibyo bakora bakagenda babyongerera agaciro. Ni yo mpamvu dushaka gushyira imbaraga no mu nganda kugira ngo umusaruro wiyongere, ubukungu bwacu buhore bwiyongera.'
Umuyobozi Mukuru w'uruganda rutunganya zahabu n'ifeza rwa Gasabo Gold Refinery Ltd, Kayobotsi Bosco yavuze ko mu mwaka wa 2023/24 umusaruro wiyongereye.
Ati 'Twagiye dukura, umusaruro wariyongereye mu myaka ibiri ishize, ikigero twazamutseho ni nacyo kinini ugereranyije n'imyaka itanu ishize.'
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, NISR, giherutse kugaragaza ko umusaruro rusange w'inganda mu Rwanda wazamutseho 14,7% mu Ugushyingo 2024 ugereranyije no mu Ugushyingo 2023.
NISR igaragaza ko umusaruro w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wazamutseho 45,2%, uw'amashanyarazi wiyongeraho 9,6%, uw'amazi n'isukura wiyongeraho 12,8%.
Umukozi mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB), Mukiza Oreste yavuze ko gahunda zitandukanye uru rwego rwashyizeho ari zo zatumye umusaruro wiyongera.
Yavuze ko bijyana no gufasha abari muri urwo rwego kubona ibikorwaremezo cyane cyane nk'amashanyarazi ku bantu bafite ibirombe biri ahantu haherereye mu bice bitagerwamo n'amashanyarazi.
Ati 'Aya mashanyarazi abafasha mu gutuma za mashini ziremereye bakoresha n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga rigezweho kenshi binakenera amashanyarazi, byoroha kubikoresha, byose bigatuma ubucukuzi bugenda butera imbere ndetse n'umusaruro ukiyongera.'
Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y'agaciro. Ikindi ni uko u Rwanda rugaragaza ko amabuye y'agaciro ari munsi y'ubutaka bwarwo afite agaciro ka miliyari miliyari 154$.
RMB igaragaza ko ko amabuye y'agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z'Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%.