Minisitiri Utumatwishima yanenze abatanga ama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Utumatwishima yabivuze ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wagaragaje ikibazo cy'uko hari igihe umuntu atera intambwe yo kuvuga ibitagenda neza ariko ugasanga hari abahise bamwataka bamwereka ko ari we udashobotse.

Uwo ni uwitwa Gisanintwari Rameck wagize ati: 'Iyo ubonye serivisi mbi cyangwa ikintu kitagenda ukakivuga, hano haba agakundi katagira uwagatumye kaza kukumvisha ko ari wowe mubi ....! Burya no kuvuga ikitagenda ngo gikosorwe nabyo ni umusanzu! Ariko hari ingurukizi zitagira uwazitumye zihita zikwanjama ukumva birutwa n'iyo wari bwicecekere!'

Mu kumusubiza, Minisitiri Utumatwishima yifashishije amasomo atatu y'ingenzi Abanyarwanda bakwiye kwigira kuri Nyakubahwa Perezida Kagame, arimo gutanga amakuru kandi vuba no kwihutira gukosora ibitagenda neza aho kureba nabi uwatanze amakuru.

Ati: 'Isomo twigishwa na Perezida wacu: 1. Nubona ikibi, ujye utanga amakuru uko ushoboye kose kandi vuba, 2. Umuyobozi uzakureba nabi cyangwa uzakugendaho kubera ko watanze amakuru y'ibitagenda arabibazwa 3. Aho kureba nabi uwatanze amakuru, dusabwa kwihutira kureba ukuri kw'amakuru ndetse no gukemura icyavuzwe mu makuru kandi vuba.'

Yakomeje avuga ko ikibazo gusa gishobora kuba igihe utanga amakuru ari 'ukwifotoza, agamije kwishushanya no kwigira mwiza kuruta abandi. Rimwe na rimwe akabikora agamije kwerekana ko ari igitangaza kuruta abandi. Bikarangira anishyize imbere ko burya iyo ataba we nta internet yari kuzongera kuboneka mu Majyepfo,' ashimangira ko iyo ari ingeso mbi.

Minisitiri yasabye abantu gutanga amakuru byaba byiza bakayatanga mu ibanga, kandi ikibazo cyakemuka bakirinda kwikomanga mu gatuza ahubwo bakishimira ibyagezweho nk'abandi Banyarwanda.

Ati: 'Naho iyo utangiye kubyirata, ukabishyira muri CV, ukabihindura iturufu no kwigaragaza cyane bigaragaza ko wari ugamije kwishushanya.'


Minisitiri Utumatwishima yasabye abantu gutanga amakuru mu ibanga, anenga abayatanga bagahindukira bakabyirata 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150582/minisitiri-utumatwishima-yanenze-abatanga-amakuru-bagasigara-bikomanga-mu-gatuza-150582.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)