Yabigarutseho ku wa 13 Mutarama 2025, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gikomero.
Minisitiri Uwimana yagaragaje ko kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi biri mu by'ibanze u Rwanda rushyize imbere kuko no muri gahunda ya kabiri y'igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2 harimo no kurwanya igwingira.
Yagaragaje ko nubwo ibarurishamibare rigaragaza ko imibare y'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka yagabunyutse, igihugu gikeneye ibirenze ibyo.
Ati'' U Rwanda twifuza ni urw'umubyeyi ufite ubuzima bwiza mu gihe cye cyo gutwita, kuko nta muntu ukwiye gupfa atanga ubuzima.''
Yongeyeho ati 'Umwana yabyaye rero na we agomba kwitabwaho, agakura neza mu gihagararo no mu bwenge, bityo bikazamufasha kwiteza imbere we, umuryango n'igihugu cye. Uyu akurana imiterereze n'amarangamutima ahamye, ndetse umwana nk'uwo ni we uba afite amahirwe yo kuzavamo umuntu nyamuntu.''
Minisitiri Uwimana yashimangiye ko bimwe mu bikunze gutuma imikurire y'abana idindira bikomoka ku mibanire mibi y'ababyeyi, abasaba kwimakaza amahoro mu rugo.
Yanavuze ko mu gihe cy'iminsi 1000 ya mbere y'umwana, iyo badahawe serivisi ikwiye bigira ingaruka z'igihe kirekire, hakaba n'abahaburira ubuzima.
Ati "Ibi bibazo byose mvuze, bifitanye isano n'imibanire y'ababyeyi iwabo. Turasaba ababyeyi kwimakaza umuco w'ibiganiro, uburinganire n'ubwuzuzanye kuko bizadufasha kubyara abana tubasha kurera, twiteze imbere ndetse turinde abana bacu ihohotera. Ntimwaba mwaraye murwana, ngo mwibuke kujya gukingiza umwana cyangwa kumubaza amanota yavanye ku ishuri, uretse ko n'umwana aba yahungabanye."
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imirehero Myiza, Urujeni Martine, yagaragaje ko kutita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana bituma hakiri abana bagwingiye.
Yagize ati'' Imibare yashyizwe ahabona, yagaragaje ko umujyi wa Kigali mu kurwanya igwingira twari kuri 14,1%, twari tuvuye kure, ariko na byo ntibyakagombye kubaho, ni yo mpamvu intego yacu ari ukugira 0% ku igwingira. Ibipimo by'imirire mibi bituma abana bagira ibiro bike twari kuri 5,9% ariko turifuza gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo bijye hasi.''
Yanavuze ko gahunda yo kurera neza abana ireba umugabo n'umugore, asaba abaturage kunoza isuku n'imirire y'abana.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu Gishyinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko mu 2000, abana 44 ku 1000 bavutse ari bazima bapfaga, mu 2020 baragabanyuka bagera kuri 19 ku 1000. Abana bari munsi y'imyaka itanu, 196 ku 1000 barapfaga, mu gihe mu 2020 bageze kuri 45 ku 1000.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti"Hehe n'ingwingira: Twite ku buzima bw'umubyeyi utwite, umwana, umwangavu, imirire n'isuku, dukingiza abana inkingo zose.'