Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje amasomo yagejeje u Rwanda ku iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yari mu gikorwa cyo kumurika raporo izwi nka 'Foresight Africa Report 2025' igaragaza imishinga y'ingenzi igomba kwitabwaho muri Afurika mu bihe biri imbere.

Byabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, bibera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 1994, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw'u Rwanda, n'ubundi bwari busanzwe ari buto cyane mbere yaho, bwarushijeho kujya mu manga, bugabanukaho 50%.

Nko mu 1995, ingengo y'imari y'u Rwanda yari miliyari 56 Frw gusa, kandi ubwo inkunga z'amahanga zirenga 90% byayo.

Umusaruro w'umuturage umwe muri icyo gihe wari 111,9$, u Rwanda icyo gihe ruri mu bihugu bikennye cyane ku Isi.

Icyakora ubu byarahindutse, kuko nko muri uyu mwaka wa 2024/2025 u Rwanda ruri gukoresha ingengo y'imari ya miliyari 5,690.1 Frw, aho 86.5% byayo ari amafaranga aturuka imbere mu gihugu, n'impuzandengo y'amafaranga yinjizwa n'umuturage na yo igera ku 1040$, ikazagera ku bihumbi 4$ mu 2035 ndetse n'ibihumbi 12$ mu 2050.

Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ubwo bunararibonye bukomeye u Rwanda rufite, bwatumye rukuramo amasomo arimo irijyanye n'uko kugira ubuyobozi bufite intego ari ingenzi, bikajyana no gushyira abaturage ku isonga mu kwimakaza iterambere ridaheza.

Ati 'Ikindi ni uko twashoye mu bijjyane no guteza imbere ubushobozi bw'abaturage twibanda ku burezi no kubaka ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi no gufasha Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ridaheza.'

Yagaragaje kandi u Rwanda rwitaye ku kijyanye no kubazwa inshingano, ibituma ibibazo abaturage bafite byose byitabwaho bikanakemurwa uko bikwiriye.

Ati 'Ibyo byose ni byo byagize uruhare mu iterambere twagezeho mu Rwanda.'

Minisitiri Dr. Ngirente yagaragaje ko iyo raporo ari ingenzi mu gutanga ibitekerezo ku bigomba gushyirwa mu bikorwa mu mishinga y'ingenzi ya Afurika, yerekana ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo hagerwe ku ntego z'iterambere rirambye mu 2030.

Ni gahunda ijyanye no kurwanya ubukene, kwimakaza iterambere ry'ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage hatibagiwe n'ingingo yo kurengera ibidukikije.

Ati 'Turebye ku rugendo rwacu ku ntego y'iterambere rirambye ya 2030, tubona ko hari byinshi byo gukorwa kugirwa ngo uwo umuhigo weswe ndetse murabona ko igihe cyatujyanye.'

Yagaragaje ko Afurika iri mu rugendo rutanga icyizere mu bijyanye n'iterambere, ibitanga amahirwe mashya y'akazi mu nzego zitandukanye.

Yashimangiye uburyo mu bihe biri imbere, Afurika izaba igizwe n'abakiri bato, bamwe bafite imbaraga zo gukora kurusha ahandi ku Isi, ibigaragaza ubushobozi bw'Umugabane mu kwimakaza iterambere ry'ubukungu.

Ati 'Mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe yose n'ubwo bushobozi, tugomba kwita ku guteza imbere ubushobozi bw'abaturage, guhanga imirimo, guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi mu koroshya ubuhahirane, guteza imbere rubuhinzi n'ubworozi kugira ngo Afurika yihaze mu biribwa no guteza imbere ibijyanye n'ikoreshwa ry'ingufu.'

Minisitiri Dr. Edouard Ngirente yashinze agati ku bijyanye no kwita ku mihindagurikire y'ibihe, nka kimwe mu bibazo bibangamiye Isi na Afurika idasigaye.

Minisitiri Dr. Ngirente yagaragaje ko Isoko Rusange rya Afurika, (AfCFTA) rihuza abarenga miliyari 1,4 n'umusaruro mbumbe wa miliyari 3000$, bigaragaza uburyo Afurika ari umugabane utanga icyizere, asaba abawutuye kubyaza umusaruro ubwo bushobozi

Ati 'Kwimakaza ikoranabuhanga muri buri rwego ni ingenzi. Tugomba gukomeza kujyana n'uburyo Isi iri kwihuta mu nzego zitandukanye, tukabijyanisha no kwimakaza ingingo y'ihangwa ry'udushya.'

Minisitiri Dr. Ngirente yanibukije ko guteza imbere urwego rw'abikorera kugira ngo rubashe kunganira imishinga ya leta, ari ingenzi mu kugera kuri gahunda yo kwimakaza iterambere rirambye.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko kubakira ubushobozi Abanyarwanda, kubazwa inshinhano no kugira ubuyobozi bufite intego ari byo byatumye u Rwanda rugera ku iterambere rufite ubu
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje amasomo atatu yagejeje u Rwanda ku iterambere rufite ubu
Inama ya 'Foresight Africa Report 2025' yabereye i Washington DC muri Amerika yitabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-amasomo-atatu-yagejeje-u-rwanda-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)