Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Keir Starmer yijeje Ukraine gukomeza kuyishyigikira mu ntambara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uruzinduko rwa Keir Starmer muri Ukraine, rwatangiriye i Kyiv mu gitondo cyo kuri uyu 16 Mutarama 2025, abanza kujyana na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, gushyira indabyo ku rukuta rw'icyubahiro rwashyiriweho abaguye mu ntambara.

Hanasinywe amasezerano y'ubufatanye bw'imyaka 100 hagati y'u Bwongereza na Ukraine, ajyanye n'inkunga mu bukungu, ubuvuzi, no kongera ubushobozi bwa gisirikare, cyane cyane mu gucunga umutekano ku mazi no mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho nk'indege zitagira abapilote zizwi nka 'drones'.

Starmer yabwiye itangazamakuru ko aya masezerano ataje gufasha Ukraine mu gihe cy'intambara gusa ahubwo no mu bindi bihe bizaza azakomeza kuyifasha.

Yagize ati "Ibi ntabwo ari iby'uyu munsi gusa, ahubwo ni ugushora mu mubano ukomeye w'ibi bihugu byombi no mu bindi bihe bizaza. Putin yashatse gutandukanya Ukraine n'abafatanyabikorwa bayo, ariko byarangiye twegereye iki gihugu kurushaho."

Starmer kandi yasuye ibitaro byihariye bivura inkomere ziva ku rugamba, aho yahuye n'abasirikare ba Ukraine bari koroherwa, avuga ko ibyo yabonye byamweretse neza ibibazo bikomeye abaturage ba Ukraine bahura na byo kubera intambara.

Urugendo rwa Starmer rubaye mu gihe Perezida Zelensky afite impungenge z'uko ubutegetsi bushya bwa Donald Trump muri Amerika, bushobora gusaba Ukraine kugirana ibiganiro by'amahoro n'u Burusiya bigatuma hari ibyo yamburwa.

Perezida Zelensky yongeye gutakamba asaba ko inkunga igihugu gihabwa yongerwa kugira ngo babashe gutuza no gukomeza kwirwanaho.

U Bwongereza bumaze guha Ukraine inkunga ya miliyari 12 z'amapawundi akoreshwa muri icyo gihugu, ndetse bwasinye amasezerano yo gukomeza gutanga miliyari 3 z'amapawundi nk'inkunga y'igisirikare kuri Ukraine buri mwaka, mu gihe cyose bizaba bikenewe.

Mu mezi yashize Ukraine yatangiye gukoresha ibisasu bikomeye yahawe n'u Bwongereza, birimo Storm Shadow, aho yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare by'u Burusiya.

Amasezerano mashya y'ubufatanye hagati y'u Bwongereza na Ukraine, azashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza mu gihe cya vuba.

Starmer yashyize indabo ku rukuta rwashyiriweho abaguye ku rugamba mu ntambara ya Ukraine n'u Burusiya
Starmer yasuye ibitaro bivurirwamo indembe z'abakomerekeye ku rugamba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-w-u-bwongereza-keir-starmer-yijeje-ukraine-gukomeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)