Moto zigiye kujya zinyura muri 'contrôle technique': Ingamba z'u Rwanda mu kugabanya iyangirika ry'ikirere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ishingiro ry'icyemezo cyo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu mirimo y'ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Mutarama 2025.

Ni muri gahunda y'Inteko Ishinga Amategeko yo kugaraza ikibazo kiriho n'uburyo bwo gusaba ibisubizo by'icyo Guverinoma y'u Rwanda iri gukora mu kugikemura.

Depite Nkuranga Egide ni we wagejeje ku Nteko Rusange ibibazo byagombaga kubazwa Minisitiri Dr. Gasore, aho yatangiye ashima iby'iyo gahunda yo kurwanya iyangirika ry'ikirere.

Yagaragaje ko mu 2022 hagaragajwe ko u Rwanda rwoherezaga Gigatone 1400 z'imyuka ihumanya ikirere ivuye kuri Gigatone zirenga 1300 mu 2018, moto zikagiramo uruhare rwa 47,4% aho zirekura Gigatone 709.

Nubwo yashimiye icyo cyemezo, uyu mudepite yagaragaje impungenge zitandukanye, zirimo kugaragaza uburyo abamotari bakoreshaga moto z'amashanyarazi bazabaho, niba bitazabangamira ubwikorezi, n'izindi ngamba leta iri gushyira mu bikorwa kugira ngo ikirere kibungabungwe ariko umuturage atabangamiwe.

Minisitiri Dr Gasore yijeje ko moto zitazongera guhabwa impushya ari inshya zigamije gukoreshwa mu kimotari, bivuze ko izisanzwe zikoresha lisansi zamaze guhabwa impushya zizakomeza kuzikoresha ndetse bagakomeza guhabwa impushya nshya uko umwaka utashye, ariko zikazajya zinyura muri 'Contrôle technique'.

Yavuze ko moto za lisansi zizakomeza kwinjira mu gihugu ari iz'abazikoresha ku giti cyabo nk'uyikoresha akora ingendo zitandukanye agiye mu kazi, kuko hari aho ibikorwa by'amashanyarazi bitaragera.

Minisitiri Dr. Gasore yagaragaje ishingiro ry'iki cyemezo avuga ko imyuka yangiriza ikirere yakomeje kwiyongera aho nko kuva mu 2008 kugera 2019 indwara z'ubuhumekero ziyongereyeho 41%.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore (uwa kabiri uhereye iburyo) yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ishingiro ry'icyemezo cyo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli gukorera ubwikorezi bw'abantu mu Mujyi wa Kigali

Imibare igaragaza kandi ko abicwa n'indwara z'ubuhumekero bigizwemo uruhare n'iyangirika ry'umwuka abantu bahumeka, bagiye biyongera, aho nko mu 2012 bari 2227 mu 2019 bagera ku 9290.

Yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zirimo kubahiriza amabwiriza ajyanye n'ibipimo ntarengwa by'imyuka ituruka ku binyabiziga byinjira mu gihugu ndetse rukaba rukomeje gushyiraho izindi.

Ati 'Hashyizweho gahunda yo kongerera imbaraga ibigo bipima ubuziranenge bw'ibinyabiziga (contrôle technique) […], aho tuzagira ikigo gifite umwihariko wo kugenzura imyuka isohoka mu kinyabiziga. Ni umushinga watangiye twibwira ko muri uyu mwaka uzatangira kugaragara wenda umwaka uri gusoza.'

Ikindi yagaragaje ni ugushyiraho uburyo bugezweho bwo kugenzura imyuka yanduye ikomoka ku binyabiziga, harimo na moto na cyane ko zitanyuraga muri contrôle technique, ariko ubu na zo zizajya zipimwa mu buryo bugezweho.

Ubusanzwe ntabwo moto zakorerwaga 'contrôle technique', ha handi nyirayo yajyaga kuyikoresha ari uko yiyumviye ubwe ko yagize ikibazo.

Ati 'Abakoresha moto z'ibikomoka kuri peteroli bazakomeza bakore ariko igishya ni uko izo moto zizubahiriza ibipimo bya 'contrôle technique. Ni ukuvuga ngo niba moto idashobora gufata feri, kutubahiriza ibipimo by'imyotsi isohora n'ibindi, ntabwo yaba iri mu muhanda. Mbese ni ibintu bisanzwe nk'ibindi binyabiziga. Ikinyabiziga cyose kiba mu muhanda gifite ibyo cyujuje. Nta ngaruka zindi ni ukubahiriza amategeko.'

Uburyo bwo kugenzura imodoka bugiye kuvugururwa

Mu kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga ku modoka zisanzwe na byo bizakorwa mu buryo buvuguruye, kuko ubusanzwe imodoka zapimwaga ziparitse hakazanwa icyuma gipima bagashyira muri 'échappement' bagapima imyuka isohora bisanzwe.

Icyakora Minisitiri Gasore yavuze ko iyo imodoka ipimwe gutyo hataboneka neza uburyo bunoze ikinyabiziga gisohoramo imyuka mu gihe iri mu bice bitandukanye byaba ahazamuka cyangwa ahamanuka.

Ati 'Ni ha handi ubona imodoka igeze ahatambika ukabona nta myuka irekura yazamuka ariko ugasanga isohora imyuka myinshi. Ubwo buryo bushya buzajya butuma imodoka igaragaza uko imeze bya nyabyo. Ihagarara ku bintu bikaraga amapine ku buryo ubona uko izitwara mu bice bitandukanye mu ngendo ikora.'

Minisitiri Dr Gasore kandi yavuze ko mu zindi ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa mu kugenzura imyuka ihumanye ituruka ku binyabiziga harimo gukoresha mudasobwa y'imodoka kuko na yo yifitemo ibipimo ku buryo yatanga amakuru y'ikibazo ifite kikabasha gukemurwa.

Mu Rwanda habarurwa moto z'amashanyarazi zirenga 6000

Uretse gahunda ya 'Contrôle Technique' yashyizweho mu 2013, Minisitiri Dr Gasore yagaragaje ibindi byakozwe mu guhangana n'iyangirika ry'ikirere, aho nko mu 2016 hashyizweho itegeko rigenga uburyo bwo kubungabunga umwuka mwiza, mu 2019 haza amabwiriza y'ubuziranenge ajyanye n'igipimo ntarengwa cy'imyuka ituruka ku modoka.

Yagarutse kuri gahunda yo mu 2021 yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, birimo gusonera imisoro ibyo binyabiziga byaba ibiyakoresha n'ibiyavanga na lisansi n'ibikoresho byabyo by'ibitumiza.

Yabwiye abadepite kandi ko ubu iyo hagize umushoramari ugaragaza ubushake bwo gushyiraho ibikorwaremezo by'amashanyarazi ahabwa ubutaka ku buntu.

Ati 'Ibyo ni bimwe mu byakozwe byagize uruhare rukomeye mu kugabanya imyuka yangiriza ikirere ikomoka ku binyabiziga.'

Mu zindi ngamba harimo uburyo bwo gupima umwuka bugezweho, kugenzura ubwiza bwa lisansi yinjira mu gihugu, kongerera ubushobozi laboratwari zipima ubuziranenge bw'ibinyabiziga no kongerera amagaraje ubushobozi mu kugenzura ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere.

Mu kongera ibikorwaremezo by'amashanyarazi, Minisitiri Gasore yavuze ko isesengura ry'ibanze ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe nibura sitasiyo zirenga 200 zifasha kongera amashanyarazi mu modoka cyangwa moto, ndetse inyigo y'ahazashyirwa ibikorwaremezo by'amashanyarazi yamaze gukorwa n'aho bizashyirwa hamaze gutegurwa, ubu hari guherwa ku h'ibanze.

Ku kibazo cya batiri z'amashyanyarazi zishobora gusaza zikangiriza, Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko bateri imaze imyaka 10 mu bwikorezi zongera kuvugururwa igakoreshwa ibindi birimo nko kubika umuriro nk'uw'imirasire y'izuba aho iba yamara indi myaka 10, ndetse ko mu Rwanda hari ikigo gishobora gukora iyo mirimo.

Yavuze ko nyuma y'iyo myaka batiri ivanwamo ibinyabutabire byakwangiza ubuzima bigatabwa hanyuma ibindi bikakoreshwa ibindi birimo no kongera gukora izindi batiri nshya.

Ubundi buryo buri kwifashishwa, ni uguhindura moto za lisansi ahari moteri hagashyirwa batiri, icyakora umushoramari wari wabitangiye amikoro yamubanye make amaze guhindura moto 80, ubu akaba ari gufashwa ngo iyo gahunda yagurwe.

Mu Rwanda hose habarurwa moto zisaga ibihumbi 100 mu gihugu hose zirimo 46 000 zikoreshwa mu gutwara abantu n'ibintu, na zo zirimo 26 000 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali. Muri izo harimo izikoresha amashanyarazi zirenga 6000.

Inkuru wasoma bijyanye: Abanyarwanda bazungukira iki mu icibwa rya moto za lisansi muri Kigali?

Moto zigiye kujya zinyuzwa muri 'contrôle technique'
Abagize Inteko Ishinga Amategeko basobanuriwe ishingiro ry'icyemezo cyo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli gukorera ubwikorezi bw'abantu mu Mujyi wa Kigali
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude (hagati) ni we watangije igikorwa cy'Inteko Rusange cyo kumva ishingiro ry'icyemezo cya Guverinoma cyo guhagarika moto nshya zikoresha lisansi zinjira mu bwikorezi mu Mujyi wa Kigali
Depite Nkuranga Egide ni we wagejeje ku Nteko Rusange ibibazo byagombaga kubazwa Minisitiri Dr. Jimmy Gasore ku bijyanye no guhagarika moto zikoresha lisansi zije bushya mu bwikorezi mu Mujyi wa Kigali
Byatangajwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yagaragaje ko moto zigiye kujya zinyuzwa muri 'contrôle technique'
Abamotari na bo bari batumiwe mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo nabo bumve ahazaza ha moto zikoresha lisansi mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/moto-zigiye-kujya-zinyura-muri-controle-technique-ingamba-z-u-rwanda-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)