Hari mu birori byo gusoza umwaka wa 2024 byabereye muri Kigali Convention Centre, aho Umukuru w'Igihugu yagarutse ku bihe by'ingenzi u Rwanda rwanyuzemo birimo ibyiza n'ibibi, ashimangira ko ibyiza bikwiriye kwishimirwa, ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo.
Yagaragaje ko mu byaranze uyu mwaka harimo kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda, icyakora agashimangira ko nubwo ari mabi, ariko u Rwanda rwibuka kandi rwiyubaka, anagaruka ku myaka 30 rumaze rwibohoye.
Ati "Muri uyu mwaka habayemo kwibuka abacu ku nshuro ya 30. Habaho kwibuka twiyubaka n'amateka yo kwibohora, ku nshuro ya 30."
Yanashimiye abagize uruhare mu gikorwa cy'amatora, anagaruka ku cyorezo cya Marburg giherutse kugaragara mu Rwanda, avuga ko ubu cyamaze gutsindwa kandi ko u Rwanda rwifatanyije n'imiryango yabuze ababo.
Umukuru w'Igihugu yashimiye abaganga n'abandi bose bagize uruhare mu kurengera ubuzima muri ibyo bihe bikomeye, rimwe na rimwe bakabikora bashyize ubuzima bwabo mu kaga.
Yavuze ko ibyagezweho n'u Rwanda bikwiriye kwishimirwa, kuko na byo ari ingenzi mu buzima, icyakora atanga n'umuburo, avuga ko kwishima bitavuze kurangara.
Ati "Nitujya twishima, tujye dusigarana kwa kwirinda, kuri buri muntu no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n'umunsi n'umwe."
Ibi birori byo gusoza umwaka wa 2024 byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 30 Ukuboza
Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2025
Aho ibirori byabereye hari hateguwe mu buryo bunogeye ijisho
Abafashaga abatumirwa kubona icyo bakeneye bari bahari ku bwinshi
Minisitiri mushya wa Siporo, Nelly Mukazayire aramukanya na bamwe mu bari bitabiriye ibi birori
Uyu mugoroba wasigaye mu mitima y'abari bitabiriye ubutumire bose
Umunyamakuru wa Radio O, Gato Félicien unakora ibyegeranyo bigaruka ku buzima bw'ibyamamare, abinyujije mu cyo yise 'Secret Memory" na we yari yitabiriye ibi birori
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga na we yifatanyije n'Abanyarwanda mu birori byo gusoza umwaka wa 2024
Abantu binjiraga muri Kigali Convention Centre bamwenyura
Umuhanzi The Ben ukunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo, yari yitabiriye ibi birori ari kumwe n'umugore we, Uwicyeza Pamella
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ari mu bitabiriye ibi birori byo gusoza umwaka wa 2024
Abantu bari bishimiye ibyo bagezeho mu 2025 bitegura kwinjira mu mwaka wa 2025
Akanyamuneza kari kose ku bantu bari muri ibi birori
Munyakazi Sadate uzwi muri siporo no mu ishoramari mu Rwanda ni umwe mu bari bitabiriye ubu butumire
Eugene Anangwe uherutse guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, ni umwe mu bari bitabiriye ubutumire bwa Perezida Kagame n'Umuryango we
Abantu bari bizihiwe no kuba muri ibi birori
Perezida Kagame yishimiye umuziki yasanze muri Convention Centre avuga ko ari umuziki mwiza w'igitangaza
Umuziki mwiza ni wo waherekezaga ibi birori bisoza umwaka wa 2024
Wari umugoroba w'ibyishimo bisendereye
Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo ndetse no gusangira ku babyitabiriye
Ivan Cyomoro, Ange Kagame n'Umugabo we Ndengeyingoma Bertrand, bari baje kwifatanya n'Abanyarwanda mu birori bisoza umwaka wa 2024
Abantu birekuye barizihirwa mu kwishimira ibyagezweho mu 2024 no kwiha icyerekezo cya 2025
Perezida Kagame yavuze ku bihe by'ingenzi u Rwanda rwanyuzemo birimo ibyiza n'ibibi, ashimangira ko ibyiza bikwiriye kwishimirwa, ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, bifatanyije n'Abanyarwanda mu kwishimira ibyagezweho mu 2024
Bishimiye byimazeyo gukorwa mu ntoki na Perezida wa Repubulika
Perezida Paul Kagame na Madamu bakiranywe urugwiro rwinshi n'abari babategerereje muri Kigali Convention Centre
Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano iminsi yose avuga ko ushaka kuwuhungabanya wese atazabyemererwa na rimwe
Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2025 abifuriza kuzawugiramo ibyiza byose
Perezida Kagame yavuze ko igihugu cy'u Rwanda kigizwe n'Umuryango umwe rusange w'Abanyarwanda
Wabaye umugoroba wo gukabya inzozi kuri benshi baba bifuza gukorwa mu ntoki n'Umukuru w'Igihugu
Umunyamakuru wa Siporo, Rugaju Reagan yatahanye ifoto y'urwibutso ari kumwe n'Umukuru w'Igihugu
Mu bikorwa by'ingenzi byaranze umwaka wa 2024 nk'uko byagarutsweho na Perezida Paul Kagame, harimo Kwibuka imyaka 30 yo Kwibohora, Kwibuka ku nshuro ya 30 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'igikorwa cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basangiye n'abitabiriye ibirori bisoza umwaka wa 2024
Ibi birori byitabiriwe n'abo mu nzego z'abikorera, imiryango itegamiye kuri leta inshuti z'u Rwanda n'abandi baturage muri rusange
Abantu bari benshi muri Kigali Convention Centre
Ijambo rya Perezida Kagame ryanejeje cyane abari bitabiriye ubutumire bwe
Nubwo Perezida Kagame yasabye abantu kwishima, yatanze n'umuburo, avuga ko kwishima bitavuze kurangara
Wari umugoroba w'ibyishimo kuri Nel Ngabo n'abari muri ibi birori bisoza umwaka wa 2024
Nel Ngabo yataramiye abari bateraniye muri Kigali Convention Centre
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi basusurukije abari bateraniye muri Kigali Convention Centre
Wari umugoroba wo gususuruka binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo indirimbo, gusangira no kuganira
Perezida Kagame yasabye abari bitabiriye ubutumire kwishima bagasabana batitaye ku masaha, icyakora abihanangiriza kutaza kuva mu birori bajya gukora amakosa mu mihanda
Ange Kagame yari yaje kwifatanya n'abandi Banyarwanda muri ibi birori byo gusoza umwaka
Perezida Kagame yijeje ko byanze bikunze ibintu bigomba kurushaho kugenda neza mu mwaka wa 2025
Umunezero wari mwinshi muri ibi birori byo gusoza umwaka wa 2024
Abitabiriye ubutumire bari bakeye ku maso
Bakurikiye ubutumwa bari bagenewe na Perezida wa Repubulika batuje
Madame Jeannette Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, bifatanyije n'abandi Banyarwanda mu mbyino gakondo
Madame Jeannette Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, baryohewe n'umushayayo nyarwanda
Buri wese yashakaga gufata ifoto y'urwibutso
Ibi birori byitabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego z'igihugu ndetse n'ab'Imiryango Mpuzamahanga
Perezida Kagame yashimye umuziki mwiza yasanze muri Kigali Convention Centre
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yari yitabiriye ubutumire bwa Perezida Kagame n'Umuryango we
Wari umugoroba wo kwishimira ibyiza byagezweho mu 2024 no guha umurongo ibitaragenze neza
Abantu bari bahuje urugwiro muri uyu mugoroba wo ku wa 30 Ukuboza 2024
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na we yari yitabiriye ubu butumire
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'Abanyarwanda kwishimira ibyagezweho mu 2024
Wari umugoroba wuje umunezero kuri buri muntu witabiriye ubutumire
Umuyobozi wungirije wa RBA, Sandrine Isheja yari Umusangiza w'Ijambo muri ibi birori
Perezida Kagame yongeye gushimira Abanyarwanda uruhare runini bagize mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024
Perezida Kagame yavuze ko inzira ari imwe, ari yo yo gukora ibyiza nk'uko byakozwe mu 2024
Perezida Kagame yavuze ko afite imiryango myinshi ahereye ku muryango we w'umwihariko mu rugo, Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Inzego z'Umutekano zitandukanye, Guverinoma ndetse n'Umuryango w'Abanyarwanda muri rusange
Perezida Kagame yashimye byihariye abo mu nzego z'ubuvuzi barimo abaforomo, abaganga n'abandi ku kazi gakomeye bakoze mu 2024
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kujya bishima bakimarayo mu gihe habonetse uwo mwanya
Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo bitewe na Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda mu mezi ya nyuma ya 2024, ashimira abo mu nzego z'ubuvuzi bakoranye ubwitange mu kuyihashya bikagerwaho
Perezida Kagame yazirikanye abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw'abandi bukomeze muri 2024 arabashimira
Perezida Kagame yashimye umwuka mwiza yasanganye abantu ubwo yinjiraga muri Kigali Convention Centre
Amafoto: Village Urugwiro
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-arenga-100-ibyaranze-ibirori-byo-gusoza-umwaka-byakiriwe-na-perezida