Mu muco wa kinyarwanda ndetse n'uwa kirundi, umuturanyi nu umuzimyamuriro, ndetse akaba yanakurutira umuvandimwe uri kure. Niwe musangira ibyishimo n'umubabaro. Amarembo ahora yuguruye, mugatabarana ahakomeye.
Ingoma ya CNDD-FDD mu Burundi yo ntikozwa iby'imigenderanire n'umuturanyi wabwo, uRwanda. Iyo ngoma yahisemo kugarira amarembo, ngo umuturanyi azabure umuhana bahahirana. Nguko uko uBurundi bwafunze umupaka wabwo n'uRwanda, mu gihe
ibihugu byinshi ahubwo ubu bishishikajwe no kuvanaho imipaka ibangamira ubuhahirane.
Ibyo nta n'icyo byari bitwaye uRwanda, kuko impuguke mu by'ubukungu zigaragaza ko nta kinini uRwanda rwahombye kubera uwo mupaka uBurundi bwafunze. Abo bahanga ahuhwo, barimo n'aba Banki y'Isi, Ikigega Mpuzamahamga cy'Imari n'imiryango y'ubuhahirane, basanga muri iki gihe ubukungu bw'uBurundi buri ahabi butigeze bugera mu mateka, atari wo mwanya ukwiye wo kubangamira ubuhahirane n'uRwanda.
Igiteye impungenge kurushaho, ni akaga Abarundi bafite, ko kuyoborwa n'inyigaguhuma mu nzego zose. Gutegekwa na CNDD-FDD itazi gutangukanya umutwe w'inyeshyamba n'ishyaka riramutswa igihugu.
Gufunga umupaka, wabihomberano, wabyungukiramo, ibyo birakureba. Ariko gushotora umuturanyi, kugeza aho ucura umugambi wo kumushoraho intambara, ni ukurengera. Kubikorera uRwanda byo ni ukwiyahura.
Nta munsi ukira itangazamakuru ritabajije abategetsi b'uBurundi impamvu bakorana n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR. Ni ibibazo bimaze kwambika ubusa abo bategetsi, kugeza n'aho bahakana bakanapfobya ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urugero rwa hafi ni urw'amagambo y'agashinyaguro aherutse kuvugwa n'Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru, cyabereye i Makamba mu mpera z'icyumweru gishize.
Bwana Ndikuriyo yagize ati:' Bahora bitwaza ibyo kurwanya FDLR ngo babone uko batera Kongo, bice abantu, batere akajagari. Mbese abo bantu bitwa ko bamaze imyaka 30 barwanya, ubwo batangiye kurwana bafite imyaka ingahe?[â¦.]ibyo bya jenoside bavuga ni urwitwazo, nibareke kwiriza rero.'
Iyi ngengabitekerezo ya jenoside y'Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, ifatwa nk'iy' umuvugizi wa Leta y'uBurundi, kuko ntawe ukibasha gutandukanya iryo shyaka na Leta, nyamara byitwa ko irimo n'abayoboke b'indi mitwe ya politiki.
Ntawe byagombye gutangaza ariko, kuko CNDD-FDD na FDLR bimeze nk'impanga. Imikoranire hagati y'iyo mitwe ishingiye ku irondabwoko, ntikiri inkuru, nubwo byayinaniye kugera ku ntego yo guhirika ibyo yita' ubutegetsi bw'Abatutsi mu Rwanda'.
Igiteye isoni gusa, ni ukumva mu gihe isi yose yahagurukiye kurwanya jenoside aho iva ikagera, hari igihugu gitinyuka kuvuga ku mugaragaro ko guharanira icyubahiro cy'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isi yose yemeje, ari 'ukwiriza'. Umuturanyi mubi arutwa n'itongo koko!
Byasaga n'ibyihanganiwe kuba mu butegetsi bwa CNDD-FDD huzuyemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aho kubatanga ngo bashyikirizwe inkiko, bagahabwa myanya ibakingira ikibaba. Ariko se no gutoneka abagizweho ingaruka n'iyo jenoside bifatwe nk'ibisanzwe?
CNDD-FDD ishobora kuba yibwira ko ifite ubudahangarwa ku buryo yemerewe gukora ubwoko bwose bw'ibyaha, birimo n'ibyibasira inyokomuntu. Nyamara nta gahora gahanze. Les faits sont têtus!
Bwana Ndikuriyo uzabaze neza, URwanda ntirwiriza, rwishakira ibisubizo. N'uwagira amarira hafi kandi, ntiyakwiriza ku batagira n'ubumuntu nk'agatsiko ka CNDD-FDD.
The post Mu mvugo y'abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari'ukwiriza'! appeared first on RUSHYASHYA.