Mu rukundo ntibapfa guhubuka! Igisobanuro ni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Vestine ni izina rihabwa umwana w'umukobwa, rifite inkomoko itazwi neza kugeza ubu. Gusa, amateka agaragaza ko umuntu wa mbere waryiswe ari umugore wahowe Imana wo mu gihugu cya Cartage mu 1600.

Abantu bitwa ba Vestine bagira ubuhanga bwihariye bwo kugera ku byo bifuza, ibyo usanga bibaha imbaraga zo kwegukana imyanya y'ubuyobozi kandi bagahora ku mwanya wa mbere mu gihe bayoboye abandi.

Dore bimwe mu biranga ba Vestine:

Ba Vestine bagira imbaraga, ishema n'ubutwari, mu gihe ibyo gukurura abagabo bitaba mu by'ingenzi bitaho. Vestine abona ubuzima bwe nk'ikintu cy'ingenzi cyane, bityo akaba ari bwo ashyira imbere y'ibindi.

Nubwo utuntu duto duto dushobora kumushimisha, ntabwo bihagije kubaka umubano uhamye na Vestine. Bene aba bantu bakeneye umuntu ushobora kubumva, ariko kandi akaba ari umuntu uzi guhangana n'ibyifuzo byabo.

Mu bijyanye n'urukundo n'amaragamutima, Vestine aba atuje cyane. Yirinda ibihe bimubuza ibyiringiro by'ejo hazaza, agakunda gufata umwanya we mbere yo gushinga urugo. 

Arategereza  akazahura n'umuntu bakwiranye ntabwo apfa guhubuka,  bisobanuye ko ashobora gutinda gushaka kubera gutegereza igihe gikwiye.

Kwiyemeza ni ikintu kiremereye cyane kuri Vestine, kandi iyo yinjiye mu bucuti buraramba rwose. Usanga agira isoni, ku buryo bimugora cyane kwegera abandi. Akunda kuba mu Isi isa nk'ifunze, agira inshuti nke ariko z'ingenzi mu buzima bwe.

Mu buzima busanzwe, Vestine ni umuntu wita ku muryango we cyane. Agira umutima ukomeye, kandi akunda gukora cyane, ariko iyo ananiwe cyane biramugora kongera gusubira mu buzima busanzwe ari nayo mpamvu agirwa inama yo gukora bicye mu rwego rwo kwirinda umunaniro ukabije.


Src: Les- prenoms.org



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151004/mu-rukundo-ntibapfa-guhubuka-igisobanuro-nimiterere-yabitwa-ba-vestine-151004.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)