Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byemejwe na Minisitiri w'Ubucamanza muri Kongo, Constant Mutamba, mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Leta yishe abantu 172 kuva mu mpera z'umwaka ushize, bazira kuba 'Kuluna', twagereranya na mayibobo cyangwa bamwe biyise' marines'mu Rwanda.

Abo basore n'inkumi bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 16 na 35, bavanywe muri magereza yo mu mijyi ikomeye, ariko cyane cyane muri gereza za Malala na Ndolo zo muri Kinshasa, bajya kwicirwa ahitwa ' Angenga' mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kongo.

Constant Mutamba, muri Kongo basigaye bita' Minisitiri w'urupfu', avuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo guca ubugizi bwa nabi bukabije bw'urwo rubyiruko ruzwi nka 'kulunas', dore ko ngo rwari rusigaye rwica, rugasahura, rugafata abagore ku ngufu, inzego z'umutekano zarabuze uko zibyifatamo.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi kimwe n'imiryango itari iya leta, bikomeje kwamagana iki gikorwa cyo kwica uru rubyiruko, kuko basanga nta na rimwe igihano cyo kwicwa kizakemura ibibazo by'ingutu Kongo ifite.

Abamaganye iyicwa ry'aba basore, basanga ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaragombaga gukemura ikibazo cy'ubugizi bwa nabi buhereye ku ntandaro yabwo. Ni ukuvuga kurwanya bukene bukabije, ruswa n'akarengane, byatumye ubutegetsi butakaza icyizere n' ijambo mu baturage.

Abasesenguzi kandi bemeza ko intambara z'urudaca muri Kongo zongereye ubugizi bwa nabi mu rubyiruko, dore ko rwakwirakwijwemo intwaro, rutozwa kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi bikorwa by'urugomo.

Aho kurandura ibitera ubushyamirane rero, kwigisha imyuga urubyiruko no kurushakira imirimo, Leta ya Tshisekedi irashaka kwihesha igitinyiro ku ngufu, ibinyujije mu kwica abaturage.

Abahanga bemeza ko igihano gifite akamaro ari igiha umunyabyaha amahirwe yo guhinduka no kwikosora, ari nayo mpamvu ibihugu byinshi ku isi byakuyeho igihano cy'urupfu.

Kongo yo iracyatsimbaraye, ikaba ari kimwe mu bihugu bike bigifite icyo gihano cy'urupfu mu mategeko yabyo. Nyamara na Perezida Tshisekedi ubwe yivugira ko' ubucamanza bwa Kongo burwaye', bivuze ko ntawakwizera ibihano butanga, birimo n'icyo kwicwa.

Abanyamategeko bavuga ko ruriya rubyiruko rwishwe rutahawe ubutabera bwuzuye, kuko rwahamijwe icyaha mu nkiko z'ibanze gusa, ntirwahabwa amahirwe yo kujurira mu zindi nzego zisumbuyeho. Umwe mu bunganiraga mu mategeko abo basore yabwiye BBC ati:' Igihano cyo kwica ntigihugukirwa. Byarashobokaga ko aba bantu baburana kuzageza no mu rukiko rusesa imanza, ndetse na nyuma y'urwo rugendo rwose, rukaba rwarashoboraga kuzasaba imbabazi Perezida wa Repubulika, akaba ari we wemeza ko rwicwa cyangwa ruhabwa ibindi bihano'.

Akarengane n'urwango byahawe intebe muri Kongo, ku buryo hari n'impungenge ko iki gihano cyo kwicwa cyazakoreshwa nko kwikiza uwo leta idashaka.

Butya rero hari ibihugu bisa n'ibyarenze ihaniro. Muri Kongo niho Leta ishobora kwica abantu 172 ya miryango ngo' iharanira uburenganzira bwa muntu' ikaruca ikarumira. Niho honyine Leta irasa abanyururu basaga 1.000 mu ijoro rimwe, nk'uko byagenze muri gereza ya Makala muri rya kinamico bise ko abanyururu bashakaga gutoroka, ntibigire inkurikizi. Muri Kongo niho honyine barasa mu nkambi z'impunzi nk'uko byagenze i Kibumba no mu mujyi wa Goma, umuryango mpuzamahanga, harimo n'iyo Loni, inahafite abasirikari, ugaterera agati mu ryinyo!

Nyamara Leta y'uRwanda ijyana inzererezi mu bigo ngororamuco, aho abasore n'inkumi bigishwa imyuga izabahindurira ubuzima, induru zikavuga.Ibyo ntawe bigitesha umwanya ariko, kuko twasanze uko zahabu icishwa mu muriro ati ko irushaho kubengerana.

The post Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-rwanda-inzererezi-zijyanwa-mu-bigo-ngororamuco-induru-zikavuga-muri-kongo-zakwicwa-bigahabwa-umugisha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwanda-inzererezi-zijyanwa-mu-bigo-ngororamuco-induru-zikavuga-muri-kongo-zakwicwa-bigahabwa-umugisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)