Muhanga: Abaturiye icyanya cy'inganda bagiye kwimurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe ku itariki 9 Mutarama 2025 ubwo abadepite bagize Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko bumvaga inzego zinyuranye baganira ku itegeko ry'ubutaka.

Abo badepite bagaragarije MINICOM ikibazo cy'abaturage bagituye mu cyanya cy'inganda cya Muhanga, bavuga ko batahimuwe byabagiraho ingaruka zinyuranye zirimo gusenyuka kw'inzu zabo, uburwayi n'izindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Kajangwe Marie Antoine yavuze ko kugeza ubu muri iki cyanya cya Muhanga hari ingo 157 zari zituye ku buso wa hegitari 19.4 zimaze kwimura.

Yakomeje avuga ko abaturage bakihatuye na bo bazimurwa mu gihe kiri imbere, dore ko hari gushakwa amikoro ngo bimurwe ku buryo bitazarenza mu mwaka utaha w'ingengo y'imari.

Yagize ati "Turifuza ko icyo kibazo cyakemuka vuba kandi twabishyize mu ngengo y'imari ya 2025/2026. Twizera ko iyo ngengo y'imari tuzayibona kandi hari na gahunda yo kwihutisha gutunganya ibyanya by'inganda byose mu gihugu. Turi kuganira na MINECOFIN kandi icya Muhanga ni cyo cyiza imbere kuko tuzi ko hari ikibazo cy'abaturage tugomba kwimura."

Kuva mu 2022 kugeza mu 2024, abamaze kwimurwa mu cyanya cy'inganda cya Muhanga bamaze kwishyurwa amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari ebyiri na miliyoni 700.

Abatuye mu cyanya cy'inganda cya Muhanga bagiye kwimurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abaturiye-icyanya-cy-inganda-bagiye-kwimurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)