Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Mutarama 2025 mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange aho abafashwe basanganywe ibyuma bubakisha umuhanda mushya wa kaburimbo uri kuvugururwa, uva mu Karere ka Muhanga ukomeza muri Ngororero na Karongi.
Amakuru avuga ko abo bakekwaho ubwo bujura, bacungaga abakora uwo muhanda batashye, bakitwikira ijoro bagakuramo ibyuma byubatse uwo muhanda bakabihonda babikuraho isima, ubundi bakabitwara.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby'iyi nkuru, avuga ko abafashwe bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga.
Ati 'Ni byo koko hari abagabo bafashwe bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, kugira ngo bakurikiranwe neza.''
Yakomeje ashimira abaturage batanze ayo makuru, yongeraho kubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gutanga amakuru, kuko bituma ibyaha bikumirwa kare bitaraba.
Yibukije abaturage kandi ko Polisi iri maso, yiteguye umugizi wa nabi wese utekereza gukora ikibi, yerekana ko bitazamuhira.