Muhanga: Kwishyira hamwe no gukorera hamwe kw'Abikorera bizihutisha iterambere ry'Umujyi-Kimonyo Juvenal/PSF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Urwego rw'Abikorera(PSF) mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal ahamya ko ukwishyira hamwe no gukorera hamwe kw'ababarizwa muri uru rwego rwa PSF aribyo bizihutisha iterambere ry'uyu mujyi mu mpande zose. Ni nyuma y'igihe abikorera bo muri aka karere, bahura bakaganira ku buryo barushaho kunoza imikorere n'imikoranire, byatuma bifashisha imbaraga zabo mu guharanira kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry'Umujyi wa Muhanga nk'umwe mu mijyi igaragiye Kigali.

Kimonyo Juvenal, avuga ko nk'Abikorera babarizwa muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo no mu bindi bice bitandukanye by'aka Karere, bagize igitekerezo cyo kurushaho guhuza imbaraga kurusha uko byakorwaga, nyuma y'Itorero bamwe bapitabiriye ryabereye mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba, nyuma bahurira mu mwiherero bagiriye mu karere ka Karongi.

Perezida wa PSF muri aka karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko uguhura kw'aba bagize uru rugaga, haba ibyo baganiriye I Nkumba, haba ibyo baganiriye mu mwiherero ndetse n'ibindi baganiriye mu bihe bitandukanye, birimo gutanga umusaruro wo kwishimira kuko ubu abikorera batangiye urugendo rwo gukora ibikorwa bitandukanye birimo inyubako z'ubucuruzi n'ibindi bikorwa bigamije kurushaho kugaragaza ishusho nyayo y'Umujyi ugana mu cyerekezo cy'iterambere.

Avuga ko mu minsi yashize hari bamwe mu bikorera wasangaga bitinya mu gushora imari yabo mu bikorwa bifatika biteza imbere uyu mujyi, ariko nyuma y'uko bamwe bibumbiye mu makoperative ndetse bakazamura inyubako z'ubucuruzi zirimo izigeretse( Etaje) ndetse bakiyubakira isoko rigezweho rihuriramo abacuruzi batandukanye.

Akomeza avuga ko ukwikorera k'umuntu kugiti cye bitabasha ku mwihutisha mu iterambere kuruta gukora ashyize imbaraga ze hamwe n'iz'abandi. Ati' Imbaraga za benshi bashyize hamwe ziruta iz'umwe wikorera. Dukeneye guhuriza imbaraga hamwe tukiteza imbere ariko kandi tukagaragaza izo mbaraga mu mpinduka nziza ziganisha ku iterambere ryihuse ry'uyu mujyi wacu'.

Avuga kandi ko gutinyuka kwa bamwe mu guhuza imbaraga, bagakorera hamwe byanaturutse ku gikorwa bamwe mu batinyaga babonye gikozwe na bagenzi babo cy'inyubako y'Isoko ikomeye kandi yagutse yagaragaje imbaraga zo kwishyira hamwe.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga ashima uruhare rw'abikorera mu iterambere ry'Umujyi w'Akarere ariko kandi no mu bindi bice haba mu nkengero z'Umujyi n'ahandi hagaragara ibikorwa by'Abikorera bagamije kwihutisha iterambere.

Ku kijyanye n'uruhare rw'Abikorera mu iterambere ry'uyu mujyi wa Muhanga, Meya Kayitare avuga ko nk'Ubuyobozi bagaragarije abikorera ibikubiye mu Gishushanyo mbonera cy'Umujyi kugira ngo bafatanyirize hamwe kubishyira mu bikorwa hagamijwe kwihutisha iterambere ry'uyu mujyi kandi byose bigakorwa hubahirijwe ibiteganywa muri icyo gishushanyo mbonera.

Meya Kayitare, yabwiye intyoza.com ko mu kuganira n'aba bikorera baberetse amahirwe bafite mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera kigaragaza ishusho nziza y'iterambere ry'Umujyi wa Muhanga ushingiye cyane ku bucuruzi.

Baba abikorera-PSF mu mujyi wa Muhanga, mu nkengero zawo n'abandi babarizwa muri uru rugaga mu Karere kose ndetse n'Ubuyobozi bw'Akarere, bavuga ko kwihutisha iterambere ry'uyu mujyi bifatiye ku kubaka Inyubako zigezweho z'Ubucuruzi, Ibikorwa remezo bitandukanye n'ibindi byose byatuma isura y'umujyi igaragara koko nk'Umujyi ujyanye n'icyerekezo kirambye kandi gitanga ishusho ikwiye y'Umujyi ugaragiye Kigali.
Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2025/01/08/muhanga-kwishyira-hamwe-no-gukorera-hamwe-kwabikorera-bizihutisha-iterambere-ryumujyi-kimonyo-juvenal-psf/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)