Muhanga: Urubyiruko 1400 rusoje itorero rwiyemeje guhangana n'ingengabitekerezo ya jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma yo kunyurwa n'ibiganiro bitandukanye habawe ku mateka y'u Rwanda, byaberetse ko bakwiye gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda ahabi ndetse no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rubyiruko rusoje itorero ry'Inkomezabigwi, icyiziro cya 12, ni ururangije amashuri yisumbuye , rukaba rwize kumenya guhangana n'ingeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n'ubusambanyi.

Zimwe mu nyigisho bahawe zirimo ko iyo abakiri bato bitwaye nabi, bihinduka igihombo ku miryango bavukamo ndetse no ku gihugu.

Abahuguwe bagaragaza ko mu itorero bahungukiye amakuru atagoretse arimo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba biyemeje ko Jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda n'ahandi ku Isi.

Nyiraneza Clementine, umwe mu batojwe, yagize ati "Nasoboanukiwe ko 'Ndi Umunyarwanda' ari isano ikomeye Abanyarwanda twese dusangiye, kandi koko idufasha guha agaciro buri wese aho kwitandukanya,''

"Hari amakuru atari yo twajyaga twumva ariko ubu hano tuhakuye amakuru yizewe, tuzasangiza n'abandi kuko noneho natwe twamaze gusobanukirwa."

Byiringiro, na we uri umu basoje iri torero, yavuze ko nyuma yo kugaragarizwa imiterere y'ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, agiye gushishikariza urubyiruko bagenzi be kubizibukira, kandi na we ubwe agakomeza kubyirinda.

Yagize ati "Nk'intore, ngomba kudatatira igihango. Urubyiruko rwari rusigaye runywa inzoga n'ibiyobyabwenge rubifata nko kwishimisha, gusa ariko uyu ni umwanya mwiza tubonye wo kongera kwibutswa ko ibiyobyabwenge ari ikintu kibi dukwiye guhangana nacyo."

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko urubyiruko rusoje itorero rufite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, bityo ko rukwiye guhora ruzirikana inyigisho rwahawe, kuko ari zo zizarugira umusemburo w'impinduka rwifuzwaho.

Ati "Urubyiruko rukwiye kwemera ko ari rwo musemburo w'impinduka ejo hazaza. Igihugu cyacu kigizwe hejuru ya 60% n'urubyiruko bisobanuye ko ari rwo rwitezweho imbaraga,'

'Dufite amahirwe ko hari urubyiruko rufite imyumvire myiza, ariko n'urwitwara nabi turifuza ko ruhinduka kugira ngo icyerecyezo cy'Igihugu cya 2050 kizagerweho neza".

Abasoje uko ari 1400 bose bari barangije amasomo y'amashuri yisumbuye, bakaba bitezweho kuzakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere Akarere ka Muhanga binyuze mu mirimo y'amaboko nk'intore, mu rugerero bazakora rudaciye ingando, guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2025.

Urubyiruko 1400 rusoje itorero mu Karere ka Muhanga rwahize ko ruzatatira inyigisho rwahawe
Ubuyobozi bwongeye kubibutsa ko ari bo Rwanda rw'ejo hazaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-urubyiruko-1400-rusoje-itorero-rwiyemeje-guhangana-n-ingengabitekerezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)