Ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, Miss Mutesi Jolly yasangije abakunzi be ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Nyuma gato, haje umuntu mu gice abafana batangiramo ibitekerezo ari we Saidi Lugumi agira ati: (Your so beautiful always and thank you so much for loving me❤️) "Uri mwiza cyane igihe cyose, kandi ndagushimira cyane kuba unkunda❤️"Â
Nuko Mutesi Jolly asubiza agira ati ''(Locked in❤️) "Bifunze mu mutima❤️!"Â
Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yahakanye ko haba hari umubano uwo ari wo wose hagati ye n'uyu muherwe aho abicishije kuri X kuri uyu wa Gatanu.
Mu butumwa yatanze ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: ''Ndabamenyesha ko konti yanjye ya Instagram yibwe. Ndabasaba kwirinda kwemera cyangwa guha agaciro ubutumwa cyangwa ibitekerezo bivugwa ku mbuga zitandukanye biturutse kuri iyo konti. Mubifate nk'ibidafite agaciro''.
Ibi byose bibaye mu gihe cy'amasaha 23 agizwe n'umugoroba wa tariki 9 Mutarama 2025 n'igicamunsi cya tariki 10 Mutarama 2025.
Ubutumwa bwa Miss Jolly kuri X anyomoza amakuru y'uko ari mu rukundo na Said
Said Lugumi wanditse kuri Instagram akaba anashimira Miss Jolly kuba yaramukunzeÂ
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150685/mutesi-jolly-yihakanye-umuherwe-bavugwa-mu-rukundo-150685.html