Ngoma: Impungenge ku zuba ryinshi rishobora kuzagabanya umusaruro w'ibigori - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Nzeri 2024 ubwo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2025 A, ibice bitandukanye by'igihugu byatinze kubona imvura.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyirindandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko izuba ryinshi ryavuye muri Nzeri n'Ukwakira, ryatumye toni bari biteze kweza zizagabanyuka, gusa akizeza ko nta kibazo cy'inzara kizagaragara kuko abaturage bahinze ibindi bihingwa byera vuba.

Ati ''Twagize ibibazo kimwe n'ahandi hose mu gihugu ntabwo iki gihembwe byagenze neza, habayemo izuba ryinshi imvura itinda kugwa, twagerageje guha abaturage imashini zuhira kuko twari tunafite moteri 69. Abaturage muri gahunda ya 'Nkunganire' twabafashije kugura izigera kuri 400, izo zose zaradufashije mu kuhira ahashoboka.''

Mapambano yavuze ko bari bafite hegitari 4000 zishobora kuhirwa muri hegitari ibihumbi 21 zahinzweho ibigori, ndetse ko abatangiye kuhira bagize amahirwe imvura iraboneka ariko isanga hari bimwe byangiritse.

Yahumurije abaturage, ati 'Nubwo umusaruro utazaboneka nk'umwaka ushize, ubu umusaruro urahari nka Zaza, Sake, Rukumberi na Gashanda ibigori byatangiye kwera, ntabwo biruma ariko birahari.'

Mapambano yavuze ko mu bushakashatsi bari gufatanya n'Ikigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, mu kureba umusaruro uzaboneka, basanze uzagabanyukaho toni 8000.

Ati ''Ubushize twejeje toni ibihumbi 73 z'ibigori, ubu rero tuzeza nka toni ibihumbi 65 by'umwihariko ibigori hazagabanyukaho toni 8000 ariko ni uguteganya, nta kibazo cy'amapfa tuzagira kuko aho imvura yagwiriye yagerageje gutabara mu buryo bufatika.'

Uyu muyobozi yasabye abaturage bose gufata neza umusaruro uzaboneka bawushyira ku bwanikiro 113 buhoraho Leta yubatse muri aka Karere.

Ati 'Ubu turi mu mwanya mwiza wo kubaka ubwanikiro bw'ibiti mu ngo zacu kugira ngo twitegure isarura ry'ibigori ku buryo tuzabirinda kwangirika bitume n'abaguzi baduhera ku giciro cyiza. Icya kabiri turabasaba kutazagurisha ngo biyibagirwe, yaba ibigori n'ibishyimbo ntabwo dukwiriye kwiyibagirwa.'

Mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A mu Karere ka Ngoma bahinze ibigori ku buso bungana na hegitari 21.315, ibishyimbo byahinzwe kuri hegitari ibihumbi 21. Ni mu gihe ibindi bihingwa abaturage bakunze guhinga cyane harimo urutoki ruri kuri hegitari ibihumbi 28, inanasi ziri kuri hegitari 4800 mu gihe umuceri uhingwa kuri hegitari 1600.

Umusaruro w'ibigori i Ngoma ushobora kuzagabanyukaho toni 8000



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-impungenge-ku-musaruro-w-ibigori-ushobora-kugabanyukaho-toni-8000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)