Ayo ni amagambo ya Mugeni Honorine Sabine utuye mu Mudugudu wa Mpazi mu Murenge wa Gitega ugaragaza ko hari impinduka zabayeho zikomeye ku mibereho y'abawutujwemo.
Ni imiryango 105 yawutujwemo mu nzu zubatswe mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga, witezweho kuba icyitegererezo cy'imyubakire ihendutse, ijyanye n'igihe kandi itangiza ibidukukije.
Ahubatswe uwo mudugudu hahoze hatuye abaturage ariko mu buryo bw'akajagari ku buryo bwashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Kuri ubu abatujwe muri iyo midugudu bashima ko bahawe inzu zubatswe mu buryo bugezweho kandi zijyanye n'imyubakire ibereye Umujyi wa Kigali nk'uko Mugeni Honorine Sabine yabishimangiye.
Mutesi Vestine utuye mu Mudugugu w'Ubwiyunge imyaka irenga 20, yavuze ko gutuzwa neza byatabaye ubuzima bwabo kuko bahoranaga impungenge zo kugwirwa n'inzu.
Ati 'Mbere nari mpatuye ariko atari izi nyubako, zari inyubako ziciriritse. Urumva se kuba muri etage no kuba mu nyubako twari dufite duhora tuvuga ngo umugezi wa Mpazi, Ruhurura iratujyana byaba ari kimwe?'
Yakomeje ati 'Ubu turi mu nyubako zigezweho, zijyanye n'igihe kandi y'icyitegererezo navuga ko zibereye Kigali. Aho twari turi hari mu kajagari, mu bajura, mu mwanda ariko ubu dufite isuku n'umutekano.'
Yagaragaje ko umuntu wari ufite inzu zo gukodesha n'ubundi yahawe umuryango urenze umwe kandi ushobora kwinjiza amafaranga menshi ugereranyije na mbere.
Yavuze ko abaturage bakigira ubwoba bwo kuba batuzwa mu midugudu nk'uyu bakwiye gutinyuka kuko ari ahantu heza h'icyerekezo.
Ati 'Nta muntu ukwiye kugira impungenge kuko leta yacu ikunda Umunyarwanda, nk'ubu umutungo umuntu yari afite ni nk'aho awusubizwa ukanarenza.'
Bitarenze Werurwe 2025 abandi baratangira gutuzwa
Nyuma yo kubaka icyiciro cya mbere cy'uyu mudugudu, kuri ubu imirimo irarimbanyije y'ibindi byiciro.
Hari gutunganywa ibirebana n'inzira ndetse n'imihanda izifashishwa n'abazatuzwamo, gushyiramo umuriro w'amashanyarazi, kubaka ikigega cy'amazi, isoko rizakoreshwa n'abaturage bo muri uwo mudugudu no gukora amasuku mu nzu.
Ni umudugudu ugizwe n'inzu 19 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3). Iri kubakwa mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Akabahizi mu Mudugudu w'Ubwiyunge.
Uri kubakwa n'Ingabo z'Igihugu mu mushinga wiswe 'Mpazi Rehousing Project' wo kwimura abari mu nzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga hafi y'umugezi wa Mpazi bagatuzwa neza.
Ni imidugudu izaba irimo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo na internet n'amazi meza. Iyi midugugu kandi n'igice cya kabiri n'icya gatatu biri kubakirwa rimwe nyuma y'icyiciro cya mbere cy'igerageza kigizwe n'inzu eshanu zigeretse kabiri (G+2) zubatswe mu 2021 abaturage bakaba batuyemo.
Umuyobozi w'Umushinga, Mutabazi Fred, yashimangiye ko ugamije guhindura imiturire y'Abanyarwanda binyuze mu gukura abantu mu gutura mu kajagari bagatuzwa aheza.
Ati 'Ni umushinga utandukanye n'indi twajyaga tubona utuza abaturage kuko uyu umuturage azajya atuzwa aho yari atuye. Abari batuye aha ni bo bazatuzwa muri uyu mudugudu.'
Yavuze ko biteganyijwe ko umushinga wo kubaka uzarangirana na Gashyantare 2025 ku buryo abaturage bazatangira gutuzwamo.
Yagaragaje ko uwo mudugudu wubatswe mu buryo buhendutse ugereranyije n'indi midugudu kandi wubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije.
Ati 'Uyu mushinga tugize Imana, uburyo bukaboneka, ni bwo buryo bwonyine bushobora gutuma aka kajagari tuvuga n'imiturire yo muri Kigali bihinduka. Amafaranga abonetse, uburyo bukaboneka cyangwa abashoramari bakazamo, ubu bwaba uburyo bumwe bwagabanya akajagari mu mujyi wa Kigali.'
Uretse abari batuye muri ako gace bazatuzwamo, biteganyijwe ko hari indi miryango Umujyi wa Kigali uzahatuza irimo iyasenyewe ahari mu manegeka ariko bari barahawe ibyangomba byo kubaka n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, aherutse kubwira Abadepite ko umushinga nk'uyu ugiye kwifashishwa mu kuvugurura imiturire ya Nyabisindu kandi ko imirimo yo kubaka ishobora gutangira muri Mata 2025.
Amafoto: Kasiro Claude