Niba ubutegetsi buhindutse n'uko yita kuri Afurika bigomba guhinduka - Perezida Kagame kuri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa 09 Mutarama 2025 cyagarukaga ku ngingo zitandukanye.

Yasubizaga Umunyamakuru wa Al Jazeera wari umubajije niba hari ibishya yakwitega ku butegetsi bushya bwa Amerika ku bibazo bya Repubulika Ihanarira Demokarasi ya Congo, RDC.

Perezida Kagame yavuze ko yubaha impinduka zabayeho muri Amerika, agaragaza ko kugira ngo zibe byari ku mpamvu nziza ndetse ko yiteguye gukorana n'iki gihugu mu bihe biri imbere.

Yavuze ko nubwo ubuyobozi bwahindutse binyuze muri demokarasi n'ibindi birimo nk'uburyo iki gihugu cyita ku ngingo zijyanye na politiki na byo bigiye guhinduka.

Ati 'Ntekereza ko bizanagenda uko no ku bijyanye n'uburyo bukoreshwa mu kwita ku ngingo zirebana na Afurika muri rusange ndetse by'umwihariko uko cyita ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC. Ni byo ntekereza ndetse ntegereje ngo ndebe uko bizagenda.'

Yavuze ko uretse muri Amerika no ku Isi muri rusange ibintu biri guhinduka ku muvuduko wo hejuru, akagaragaza ko abantu bakwiriye gukora cyane kugira ngo biyiteho muri iyi Si iri guhindagurika cyane.

Mu matora y'Umukuru w'Igihugu muri Amerika yabaye ku wa 05 Ugushyingo 2024, Donald Trump wo mu ishyaka ry'Aba-Républicains yegukanye intsinzi.

Icyo gihe yahigitse abo bari bahanganye cyane cyane Kamala Harris w'ishyaka ry'Aba-Démocrates, nyuma yo kubona amajwi ya Electoral college 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.

Amatora yo muri Amerika akimara kurangira Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watsindiye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yizeza uyu ugiye kuyobora Amerika bwa kabiri ubufatanye bugamije inyungu hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka iri imbere.

Icyo gihe yagize ati "Ubutumwa bwawe busobanutse bwahoze ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikwiye kuba umufatanyabikorwa w'amahitamo, uhamagarira abandi kuyifatiraho urugero aho kubahatira kubona ibintu nkayo no kubaho nkayo. Ndashaka rero gukorana nawe mu nyungu rusange z'ibihugu byombi mu myaka iri imbere."

Biteganyijwe ko Donald Trump azarahirira kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2025.

Inshuro zose yagiye yiyamamaza, yavuze ko gusubiza Amerika icyubahiro bizaca mu guhagarika kwivanga mu bibera ahandi, imbaraga zigashyirwa mu kubaka Amerika ikaba ikigega cy'Isi, Abanyamerika bakabona akazi n'ubuzima bwiza.

Ni ingingo urebye isa n'itandukanye n'abo mu Ishyaka Aba-Democrates bo politiki yabo ikunze kurangwa no kwivanga mu y'ibihugu by'abandi, benshi bagashinja iki gihugu kigizwe na leta 50 guteza akaduruvayo mu bihugu by'abandi.

Perezida Kagame yaragagaje ko niba ubutegetsi bwa Amerika buhindutse n'uburyo iki gihugu cyita ku bubazo bya Afurika bigomba guhinduka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-ubutegetsi-buhindutse-n-uko-yita-kuri-afurika-bigomba-guhinduka-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)