Niwe muhanzi warebwe cyane mu 2024! Imibare i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri muhanzi akora ibihangano (Indirimbo) agamije gucuruza akaba aribyo bimuhesha amafaranga ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'abamamamaza bakabasha kumutera imboni bagakorana.

Mu mwaka wa 2024, Israel Mbonyi wegukanye igihembo cya IMA mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni nawe muhanzi mu Rwanda ufite imibare myiza mu kurebwa cyane ku mbuga zicuruza imiziki.

Ku rubuga rwa Spotify rudakoreshwa cyane mu Rwanda, uyu muhanzi afite streams Miliyoni 6.9 aho yumviswe n'abantu barenga 743,000. Aba bantu bose, ni abaturuka mu bihugu 181 byo ku Isi hose.

Indirimbo yumviswe cyane kuri uru rubuga rwa Spotify, ni 'Nina Siri' yo ubwayo yonyine yihariye inshuro zirenga 2,000,000 mu gihe yumviswe n'abantu barenga 579,000 batandukanye.

Ku rubuga rwa YouTube rukoreshwa cyane mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, uyu muhanzi afite imibare myiza aho umwaka umwe gusa yaba arusha imibare myiza abahanzi benshi nka The Ben, Bruce Melodie, Chhris Eazy, Juno Kizigeza, Butera Knowless, …

Uyu muhanzi yarebwe inshuro 164,700,000 ku rubuga rwa YouTube aho indirimbo 'Nina Siri' yo ubwayo yarebwe n'abarenga 46,000,000. Ibihugu bya mbere byarebye ibihangano bya Israel Mbonyi kurusha ibindi, biyobowe na Kenya, hagakurikiraho u Rwanda mu gihe Tanzania iza ku mwanya wa Gatatu.

Uyu muhanzi yagize umwaka udasanzwe mu muziki we aho yakoze ibitaramo mu bihugu byose bigize Afurika y'Iburasirazuba byumwihariko mu gihugu cya Kenya aho yataramiye ubugira kabiri mu bihe bitandukanye. 



Imibare igaragaza Israel Mbonyi yarebwe ku rubuga rwa Spotify


Nina Siri niyo ndirimbo yazamuye umubare w'abarebye cyane Israel Mbonyi


Abarenga miliyoni 167 nibo barebye ibihangano bya Israel Mbonyi ku rubuga rwa YouTube mu mwaka wa 2024


Nina Siri ubwayo yarebwe n'abantu barenga miliyoni 46


Igihugu cya Kenya nicyo kiri ku mwanya wa mbere mu kureba ibihangano bya Israel Mbonyi

">IMWE MU NDIRIMBO YA ISRAEL  MBONYI YAREBWE CYANE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150421/niwe-muhanzi-warebwe-cyane-mu-2024-imibare-igaragaza-uko-israel-mbonyi-ahagaze-150421.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)