Ntibizatwara igihe kinini ngo bigaragare - Perezida Kagame ku bufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru cyabaye ku wa 09 Mutarama 2025, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye.

Yasubizaga ikibazo yari abajijwe n'umunyamakuru ku gihe gahunda y'u Rwanda na Qatar yo kwegurira iki gihugu cyo muri Aziya imigabane ingana na 49% muri RwandAir izarangirira.

Perezida Kagame ati 'Navuga ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa, ntabwo bizatwara igihe kinini ngo bigaragare. No muri izi ntangiriro z'uyu mwaka hari ibiri kurangizwa. Ibintu byinshi biri kurangizwa haba mu nyandiko ari na ko biba mu buryo bugaragara. Turi kwihuta cyane kugira ngo tujye ku ntambwe yisumbuyeho ngo dukore ibituma twungukira muri ubwo bufatanye.'

Perezida Kagame yavuze ko ibintu byinshi byashyizwe mu bikorwa mbere y'uko ubwo bufatanye bushyirwaho umukono, ku buryo mu gihe kitarambiranye bizagaragarizwa abantu.

Umushinga wa Qatar Airways wo kugura imigabane muri RwandAir watangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu 2020, ubwo uwari Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavugaga ko ibiganiro bigeze kure nubwo amasezerano atarasinywa.

Muri uwo mwaka hatangajwe ko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire igisigaye ari uko yemeza igurwa ry'imigabane ashyirwaho umukono kandi ko nabyo bitazatinda.

Uko imyaka yasimburanye ni na ko ibiganiro kuri ubwo bufatanye byakomezaga ku bijyanye n'ubwo bugure, hasesengurwa n'bijyanye n'amategeko, igishoro, amadeni n'imitungo hagamijwe kubaka ishoramari rirambye.

Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 79 y'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA) yabereye i Istanbul muri Turikiya, Yvonne Makolo, yavuze ko uyu mushinga wagiye udindizwa n'impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n'imyiteguro Qatar yahise ijyamo yo kwakira Igikombe cy'Isi cy'Umupira w'Amaguru.

Niburamuka bukunze, ubu bufatanye buzafasha RwandAir kwagura ibikorwa byayo, haba mu mubare w'indege itunze ndetse n'ibyerekezo ijyamo ndetse no kongerera ubumenyi abakozi bayo, bikaba uko no kuri Qatar Airways kongera umubare w'ingendo ikorera ku Mugabane wa Afurika.

Uretse ubwo bugure, RwandAir na Qatar Airways bifitanye imikoranire itandukanye aho nko mu mwaka ushize habarurwaga imyaka itatu yari irashize RwandAir itangije ingendo zijya n'iziva i Doha, muri Qatar,

Urwo rugendo rwashibutseho izindi, aho muri uyu mwaka RwandAir ku bufatanye na Qatar Airways, yatangije ingendo zihuza Kigali na Canada zinyuze muri Qatar.

Mu 2023 kandi ku bufatanye na RwandAir, Qatar Airways kuri uyu wa Gatatu yagejeje mu Rwanda indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 777x, yari igamije guhindura Kigali igicumbi cy'ubwikorezi bw'imizigo mu ndege, Kigali Cargo Hub.

RwandAir isanzwe ikora ingendo zerekeza mu mijyi myinshi nka Cotonou muri Bénin, Dar es Salaam muri Tanzanie, Kamembe mu Rwanda, Libreville muri Gabon, Nairobi muri Kenya, Lusaka muri Zambia ndetse n'i Bujumbura mu Burundi.

Ijya mu mijyi nka Lagos na Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y'Epfo, Kampala muri Uganda, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Harare muri Zimbabwe.

Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by'izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali n'icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.

RwandAir yashinzwe mu 2003. Mu 2017, ubwo yari ifite indege 12, yakiraga abagenzi ibihumbi 765 ku mwaka, ubu ku ndege 14 ifite muri uyu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.

RwandAir igaragaza ko hagati y'imyaka itanu n'ine iri imbere iteganya kuzakuba byibuze inshuro eshanu ingendo zayo, cyane ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bwa Qatar n'u Rwanda kizaba cyuzuye.

Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyakira abagenzi miliyoni 8,2 n'imizigo ingana na toni ibihumbi 150 ku mwaka ubwo igice cyacyo cya mbere kizaba gitangiye gukora, mu gihe icya kabiri nicyuzura ubwo bushobozi buzikuba kabiri.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'Itangazamakuru ku wa 09 Mutarama 2025 cyagarutse ku ngingo zitandukanye
RwandAir na Qatar Airways bifitanye imikoranire itandukanye mu bijyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibizatwara-igihe-kinini-ngo-bigaragare-perezida-kagame-ku-igurwa-ry-imigabane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)