Nyagatare: Abahinzi b'umuceri bahuye n'igihombo cy'urenga toni 400 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahinzi baganiriye na RBA bavuga ko Urugomero rw'amazi rwa Karungeri bakoresha rwashaje kuko rumaze imyaka 40 ku buryo rutakibasha kubika no kohereza amazi ahagije mu gice cya ruguru cy'Ikibaya cy'Umuvumba.

Umwe yagize ati 'Amazi tubona ni make cyane, urugomero rutugemurira rwuzuyemo imicanga. Amazi bisa n'aho nta yo dufite turahinga tugahomba ntitubone umusaruro'.

Undi ati 'Iki gihembwe dusoje umusaruro waragabanutse cyane kuko hari ubuso bugera hafi kuri hagitari 30 bwabuze amazi ku buryo umusaruro wabaganutse mu buryo bugaragara'.

Abo bahinzi basaba inzego zifite ubuhinzi mu nshingano kugira icyo zikora kuri urwo rugomero kuko bitabaye ibyo mu gihembwe gitaha cy'ihinga badashobora kongera guhinga umuceri.

Bavuga ko ahubwo bahitamo kwihingira ibindi bihingwa bidasaba amazi menshi nk'uko byagenze kuri hegitari 30 za Koperative yitwa Coprimu zimaze imyaka itanu zihingirwamo ibigori kubera kubura amazi ahagije yatuma umuceri wera.

Umuyobozi w'Ishami ryo kuhira gufata no kubungabunga ubutaka mu mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, Hitayezu Jérôme, yavuze ko kuri ubu Urugomero rwa Karungeri rugiye kuvugururwa ku buryo vuba aha rwongera gutanga amazi ahagije.

Yagize ati 'Urwo rugomero turabizi rurashaje kandi rwamaze gukorerwa inyigo yo kurusana. Mu gihe kitarenze ukwezi ruraba rwatangiye kubakwa hacukurwemo n'undi muyoboro kugira ngo twunganire uhasanzwe twongere ingano y'amazi. Ubwo buso bwose butabonaga amazi buzabasha kuyabona'.

Hitayezu kandi yijeje abo bahinzi ko igihembwe cy'ihinga cya 2025 B kizasanga amazi yarabonetse.

Ati 'Iki gihembwe cy'ihinga cya 2025 B ntabwo bazagitakaza kandi twanavuganye n'abo bahinzi tuzabatiza imashini isibura umuyoboro bari basanzwe bakoresha mu gihe tuzaba turimo twubaka'.

Ikibaya cy'Umuvumba cya ruguru gikorerwamo ubuhinzi na koperative eshatu zihinga kuri hegitari 664.

Abahinzi b'umuceri bahuye n'igihombo cy'urenga toni 400



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abahinzi-b-umuceri-bahuye-n-igihombo-cy-urenga-toni-400

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)