Nyagatare: Barataka gukora urugendo rw'ibilometero birindwi bajyanye amata ku ikusanyurizo kubera umuhanda wangiritse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo borozi bavuga ko intandaro y'icyo kibazo ari iyangirika ry'umuhanda Rwimiyaga-Gakagati w'ibilometero 33, umaze imyaka ibiri wangiritse bikomeye.

Ibyo byatumye iryo kusanyirizo ryari ribegereye babura uko barigeraho, bahitamo kujya bagenda ibilometero birindwi buri munsi bajyanye amata ku ikusanyirizo rinini rya Bwera, ibintu bavuga ko bibateza igihombo.

Umworozi umwe yagize ati 'Biradusubiza inyuma mu bworozi kubera icyo gihombo kuko iri kusanyirizo ritwegereye rigikora ryakiraga amata menshi, kuko na wa wundi ufite inka imwe yabashaga kuhagera. Umuhanda umaze kwangirika byaduteye igihombo kuko kuyajyana ku ikusanyirizo rinini haba kure rimwe ugasanga bayabogoye mu nzira nko mu gihe imvura yaguye kubera ubunyereri.'

Undi mworozi yavuze ko moto n'amagare mu gihe cy'imvura ari byo bikunze kubogora ayo mata kubera ubunyereri bigatuma hari aborozi bahitamo kuyagumana mu rugo ari ho ibihombo bituruka.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzaga, yabwiye RBA ko icyo kibazo akarere kakizi ariko ko kagishakisha amikoro yo kubaka uwo muhanda wangiritse.

Yagize ati 'Uwo muhanda turawuzi ndetse hari n'ibyatangiye kuwukorwaho ubu twamze kubaka ikiraro cya Bwera gihuza Umurenge wa Rwimiyaga na Matimba. Ubu hari gushakwa ubushobozi ngo n'umuhanda ukorwe. Muri iyi ngengo y'imari ubushobozi ntiburaboneka ariko nko mu ngengo y'imari y'ubutaha nibuboneka uriya muhanda na wo uzatangira ukorwe'.

Iryo kusanyirizo rito rya Gakagati rigikora ryakiraga hagati ya litiro 2000 na 2500 ku munsi.

Ryubatswe muri gahunda yo kwegereza amakusanyirizo mato aborozi muri Nyagatare kugira ngo boroherwa no kuhageza umukamo noneho nyuma abone kujyanwa mu ikusanyirizo rinini.

Bamwe mu borozi b'inka i Nyagatare barataka gukora urugendo rw'ibilometero birindwi bajyanye amata ku ikusunyirizo rinini.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-barataka-gukora-urugendo-rw-ibilometero-birindwi-bajyanye-amata-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)