Abo batawe muri yombi ku wa 31 Ukuboza 2024, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko hashingiwe ku makuru yatanzwe n'abaturage, aho hafashwe abantu 15 bahungabanyaga umutekano mu buryo butandukanye barimo umugore w'imyaka 47 wafatanywe inzoga itujuje ubuziranenge yitwa igikwangari ingana na litiro 1806, aho yafataga amacupa y'inzoga zemewe agashyiramo inzoga itujuje ubuziranenge.
Uyu yafatanywe kandi n'ibikoresho yifashishaga mu gukora iyo nzoga, birimo amasabune n'ibindi bitandukanye.
Mu bandi bafashwe kandi, harimo umugabo w'imyaka 27, wafatanywe imyenda ya caguwa ya magendu amabaro 4, hatazwi uko yayinjije.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko abafashwe bose bahungabanyaga umudendezo w'abaturage mu buryo butandukanye.
Ati "Uretse aba babiri bakoraga ubucuruzi butemewe nk'izi nzoga zitemewe zangiza ubuzima bw'abazinywa, hanafashwe abandi bantu 13 bakekwaho ubujura butandukanye no gukoresha ibiyobyabwenge, aba bose twabohereje gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tare.''
SP Habiyaremye, yaboneyeho kongera kwibutsa ko Polisi itazihanganira na rimwe umugizi wa nabi aho ava akagera, asaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru y'icyahungabanya umutekano, kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.