Nyanza: Umusore yagaragaye mu giti cya avoka yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko umurambo w'umusore wabonywe n'umuturage. Bivugwa ko kwiyahura kwe yabitewe n'uko nyina yanze kumugurira ikibanza mu mafaranga yagurishije isambu bari bafite mu Karere ka Huye aho bakomoka, nyamara ngo yari yarabimwemereye.

Nyina wa nyakwigera ubu nawe ucumbitse mu Murenge wa Ntyazo, aho abana n'umugabo mu buryo butemewe n'amategeko, ngo yaba yarahemukiye uyu muhungu we, batabanaga mu nzu ariko baturanye, ibikekwa ko byabaye intandaro yo kwiyahura kwa nyakwigendera.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yahamirije IGIHE iby'uru rupfu, ariko avuga ko bataremeza niba yiyahuye koko.

Ati 'Ni byo hari umusore w'imyaka 23 wasanzwe mu giti yapfuye. Yari afite nyina batabanaga wari warashatse undi mugabo. Gusa, ikijyanye no kwiyahura ntituracyemeza, ariko RIB yatangiye iperereza, hategerejwe ikizavamo.'

Meya Ntazinda, yabajijwe niba nyina wa nyakwigendera we yaba yatangiye gukurikiranwa kuko akekwaho ubuhemu ku muhungu we, asubiza ko bitaraba, keretse igihe iperereza ryaba hari icyo rimuketseho, gifitanye isano n'uru rupfu.

Kugeza ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Nyanza, kugira ngo ukorerwe ibizamini by'isuzuma byazunganira iperereza riri gukorwa ku rupfu rwe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umusore-yagaragaye-mu-giti-cya-avoka-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)