Papa Francis yatangaje ko atiteguye kwegura, yasobanuye inshingano z'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatorika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko atiteguye kwegura mu nshingano ze, ashimangira ko yumva ameze neza nubwo amaze kubagwa kabiri mu myaka ine ishize, ndetse akaba afite ibicurane bikunze kumwibasira.

Uyu muyobozi w'imyaka 88, ubu agendera mu kagare kubera uburibwe bw'umugongo n'amavi, ariko yavuze ko ibi bitatuma ahagarika inshingano ze, kuko Kiliziya iyoborwa n'umutwe n'umutima, aho kuba amaguru.

Mu gitabo cye yise Hope (Icyizere), Papa yavuze ko yiyumva neza, agira ati 'Ndiyumva neza, ukuri ni uko ndi mu za bukuru.'

Yashimangiye ko mu 2021 no mu 2023 ubwo yabagwaga, atigeze atekereza kwegura, avuga ko 'Ukuri ni uko no mu minsi nabagwaga, sinigeze ntekereza kwegura.'

Mu gitabo cye ku ipaji ya 303, Papa yongeye kugaruka ku cyemezo aherutse gufata mu 2024 cyo kwemerera abapadiri guha umugisha imiryango y'ababana bahuje ibitsina. Yavuze ko intego ari abantu, aho kuba isano bafitanye, agira ati 'Ni abantu bahabwa umugisha, ntabwo ari amasano bafitanye. Buri wese muri Kiliziya ahawe ikaze ryo kubona uwo mugisha, harimo n'abantu batandukanye, abantu baryamana n'abo bahuje ibitsina, abantu bihinduje ibitsina n'abandi.'



Source : https://kasukumedia.com/papa-francis-yatangaje-ko-atiteguye-kwegura-yasobanuye-inshingano-zubuyobozi-bwa-kiliziya-gatorika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)