Perezida Kagame yaganiriye na Bola Tinubu wa Nigeria - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, ku mugoroba wo ku wa 13 Mutarama 2024, mu itangazo ryavugaga ko bahuriye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Aba bayobozi bombi bitabiriye inama ya 'Abu Dhabi Sustainability Week' igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, inzitizi zigashakirwa ibisubizo.

Muri iyi nama, hanafatwa ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere.

Hazanarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo wo kurengera ibidukikije no guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n'ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z'ingenzi zirimo imikoranire mu by'umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu ndege, n'ay'ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n'abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage.

Umubano w'u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n'ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n'abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by'irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

Tinubu yari yatsinze amatora ya perezida yabaye muri Gashyantare 2023, aho yatowe n'abantu miliyoni 8,8 ahita asimbura Muhammadu Buhari wari usoje manda ze ebyiri.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka 'Zayed Sustainability Prize awards' bigiye gutangwa ku nshuro ya 16.

Ibi bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

Ibigo bito n'ibiciriritse n'imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.

Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bandi bayobozi n'abakuru b'ibihugu, ku munsi wa mbere w'iyi nama.

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, aho bitabiriye inama ya 'Abu Dhabi Sustainability Week' igamije kongera ubufatanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe
Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu baganira ku ngingo zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-nigeria-bola-tinubu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)