
Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa 30 Mutarama 2025.
Yagize ati "Uyu munsi, nagiranye ikiganiro cy'ubaka na Perezida JoĂ£o Lourenço, twaganiriye ku kamaro ko gushaka umwanzuro w'igihe kirekire kandi urambye ku bibazo bikomeje kubera muri RDC. Twongeye kwiyemeza gukorana n'abandi ku mugabane kugira ngo haboneke igisubizo, ndetse tunaganira ku gukomeza gushimangira ubufatanye bukomeye hagati y'ibihugu byacu byombi mu bihe biri imbere."
Ni ikiganiro kibaye mu gihe ibintu byahinduye isura mu Burasirazuba bwa RDC, by'umwihariko mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, aho umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi by'iyo ntara birimo Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru w'iyo ntara, uherutse kwigarurirwa n'uwo mutwe mu ntangiriro z'iki cyumweru, hanyuma FARDC n'ingabo byafatanyaga zaminitse amaboko, izindi zirahunga zirimo n'izahungiye mu Rwanda.
Mu gushakira umuti ibyo bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC kandi ku wa 29 Mutarama 2025, habaye inama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC).
Imyanzuro yashyizwe ahagaragara nyuma y'iyi nama igaragaza ko abakuru b'ibihugu batewe impungenge n'uburyo ibibazo by'umutekano muke bigenda birushaho gukaza umurego muri RDC, bigaragarira ku myigaragambyo n'ibitero byagiye bigabwa kuri ambasade z'ibihugu bitandukanye birimo n'ibyo mu muryango wa EAC, gutwika, gusahura ndetse n'urundi rugomo.
Basabye impande zose ziri mu ntambara guhagarika imirwano hagamijwe korohereza abatanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n'intambara.
Inama kandi yasabye ko habaho gukemura ibibazo mu mahoro, kandi isaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n'impande zose harimo na M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro irwanira uburenganzira bwabo butubahirizwa.
Muri iyo nama Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko hari Abanyarwanda benshi bahitanywe n'aya masasu yavuye i Goma, ndetse asezeranya ko hari icyo azabikoraho.
Mbere yo kugera kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yari yabanje kugaragaza ko uburyo ibihugu by'amahanga biri kwitwara muri iki kibazo bubabaje.
Yatunze urutoki ibihugu nka Afurika y'Epfo bikomeje gukoreshwa na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC muri iyi ntambara.
Ati 'Mu minsi ibiri ishize, ku wa Mbere n'uyu munsi mu gitondo [ku wa Gatatu] naganiriye na Perezida wa Afurika y'Epfo wanshatse ngo tuganire kuri iki kibazo kubera uruhare bafite mu Burasirazuba bwa Congo, ari hariya yigira nk'umuntu uri gukora inshingano zo kubungabunga amahoro kandi afite ingabo zirwana zifatanyije na FDLR, ndetse arwana na M23 ku mategeko ya Tshisekedi kubera ko avuga 'ko aba ari abantu badakwiriye kuba bari muri Congo, ngo baturuka mu Rwanda'.'
Perezida Kagame yashimangiye ko atumva uko Tshisekedi akomeje gutsimbarara ku ntambara kandi bimaze kugaragara ko nta musaruro itanga.
Kugeza ubu ihuriro rya AFC/M23 ryamaze kwigarurira ibice byinshi by'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru n'Umujyi wa Goma by'umwihariko, abayobozi bayo bakaba batangaje kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, ko badateze guharagara ahubwo bazakomereza i Kinshasa gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, nubwo na we aherutse gutangaza ko agiye kongera gushoza intambara kuri uwo mutwe, agasaba abanye-Congo bose kubimufashamo.
