Perezida Kagame yagaragaje ivanwa ry'u Rwanda muri AGOA nk'imenyetso cy'igitutu cy'ibihugu bikomeye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2018 ni bwo Donald Trump wayoboraga Amerika yafashe iki cyemezo, abishingiye ku cyemezo cya guverinoma y'u Rwanda cyo kuzamura umusoro ku myambaro n'inkweto byambaweho bizwi nka 'caguwa', hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Byagarutsweho ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiraga abadipolomate n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda kuri uyu wa 16 Mutarama 2025.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwakuwe muri AGOA kuko rwashakaga guteza imbere ibikorerwa mu gihugu kandi bitari gushoboka rucyemera ikoreshwa rya caguwa.

Ati 'Icyo nshaka kuvuga ni uko u Rwanda twakoze ikosa rishimishije kuko…twamaze kubona inzira twatezamo imbere inganda z'imyenda, kuko hari imbaraga zashyizwemo kandi byarakomezaga. Rero twifuza kugabanya no guca caguwa, zazanwaga mu Rwanda amatoni n'amatoni.'

Yashimangiye ko hari bimwe mu bihugu byo mu Karere byari byemeranyijwe n'u Rwanda muri uwo mugambi wo guca caguwa ariko biza guhatirizwa kwisubiraho kandi birabikora ndetse ntibyamenyesha u Rwanda.

Yerekanye ko hari ubwo ibihugu by'amahanga biba bishaka kugena umurongo ukurikizwa n'Abanyafurika.

Ati 'Bisobanuye ko udashobora kuba wowe ubwawe, ntushobora gufata icyemezo ku giti cyawe ahubwo ugomba gutegereza kugeza igihe umuntu runaka avuga ngo nshaka ko ukora iki na kiriya. Harimo no kukubwira ko ugomba no gufungurira amarembo bimwe mu biciriritse. Ugomba guceceka, ntugomba kugira icyo ukora mu gukemura ibibazo by'umutekano muke ku mipaka yawe.'

Mu 2016 ni bwo abakuru b'ibihugu bigize EAC bafashe umwanzuro wo guteza imbere inganda zikora imyenda n'inkweto mu bihugu byabo, bakagabanya ibyinjira muri aka karere byarambawe ndetse bizamurirwa umusoro.

Ni umwanzuro utarashimishije abacuruza caguwa muri Amerika bavuze ko wagize ingaruka ku bukungu bwabo, Kenya ihita igaragaza ko ishobora kutubahiriza igihe ntarengwa cyo guca caguwa cyari cyemeranyijweho, kimwe na Tanzania na Uganda.

U Rwanda rwiyemeje guca caguwa mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abadipolomate
Perezida Kagame yagaragaje ko gukura u Rwanda muri AGOA byashimangiye igitutu cy'ibihugu bikomeye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-kuvana-u-rwanda-muri-agoa-nk-imenyetso-cy-igitutu-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)