Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, mu masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Ni amasengesho yitabiriwe n'Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu, abahagarariye abikorera, urubyiruko, imiryango itari iya Leta ndetse n'abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Abayitabiriye bari bagamije gushima Imana ku byiza yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 ndetse no kuyiragiza uwa 2025.
Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abantu usanga badakora inshingano zabo uko bikwiye nyamara bakaba babeshya ko babikora nubwo bigaragarira mu musaruro batanga.
Ati 'Amagambo asanzwe y'izindi nshingano ni nko guhora ku rugamba uringaniza ibyo tuzi dukwiriye kuba dukora, bwa bumenyi bubiduha, n'ibikorwa dukwiriye kuba dukora kandi byo ntushobora kubihisha. Ntushobora kubeshya abantu ngo njyewe ubumenyi bwose nzi mbushyira mu bikorwa. Oya, ibikorwa niba bihari bizakugaragaza, ntushobora kubeshya.'
Yagaragaje ko hari ubwo ajya inama n'abayobozi, bakumvikana ku bintu, bigahabwa umurongo w'uburyo bizashyirwa mu bikorwa ariko ugasanga ntibyakozwe uko bikwiye.
Ati 'Hatinda gato wabaza umuntu umwe uti tugeze he ko ari wowe wari ushinzwe ibikorwa? Agatangira gusaba imbabazi ati naribagiwe, mutubabarire twaribagiwe. Ukabaza undi akakubwira ati twarabikoze. Ugusanga ibyo yakoze ni ibindi bitandukanye n'ibyo mwumvikanye, ati se ko wakoze ibitandukanye n'ibyo twumvikanye byagenze bite. Akakubwira ngo nagize ngo, nabonyeâ¦'
Yashimangiye ko nubwo ari amakosa umuntu wese ashobora gukora ariko hari ubwo usanga abantu babigira akamenyero bikaba byahinduka ibyaha.
Ati 'Mu ncamake umuntu ahera ko asaba imbabazi, ibyo rero ntabwo ari ikibazo birasanzwe umuntu yakora ikosa, ariko iyo bibaye rimwe kuri wa muntu, ejo bikongera bikagenda bityo ntabwo biba bikiri y'amakosa akorwa kuko uri umuntu. Byabaye ikosa ryahindutse icyaha.'
Yakomeje ati 'Ibyo rero bigahoraho hari abantu basubiramo batyo buri munsi, hari ubwo bigera aho ukibaza ngo amaherezo azaba ayahe? Mu buryo bworoshye abantu babiragiza ubushobozi bundi buturenze, ubwo babihunze, tukajya kubisengera, buriya ni ukubihunga.'
Perezida Kagame yemeza ko gusaba Imana muri ubwo buryo bisa no kuyigondoza kandi nta gisubizo byatanga kuko uba wananiwe kuzuza inshingano no gukoresha ibyo yaguhaye uko bikwiriye.
Ati 'Ibyo usaba waranabihawe ahubwo ntubikoresha, bigaragarira niba hazabaho umusaruro cyangwa ntawo. Nta rundi rubanza, n'iyo wasoma amashapure mirongo ingahe? Nta kizavamo kubera ko ibyo uri gusaba urabifite ahubwo ntunabikoresha.'
Yemeje ko iyaba abantu bavuganaga n'Imana mu buryo bworoshye hari nubwo yajya ibabaza impamvu ibyo yabahaye ntacyo babimajije cyangwa babikoresheje.
Perezida Kagame yashimangiye ko inzego zinyuranye zidakwiye kurebera ibidakwiye gukorwa bikorwa kuko bisenya igihugu.
Yashimye cyane abateguye ayo masengesho, yemeza ko ari umwanya mwiza wo kujya inama no kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye.
Umuyobozi w'Ishuri ryigisha tewolojiya rya Africa College of Theology, Prof. Nathan Chiroma, wigishije ijambo ry'Imana, yavuze ko nk'abayobozi bakwiye kuba urugero rwiza ku bo bayobora, kugirwa inama, umuco wo kubazwa inshingano no guharanira impinduka muri rusange.
Umuyobozi w'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, utegura amasengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu, Moses Ndahiro, yagaragaje ko bifuje gushima Imana kubera ibyo yakoze mu mwaka waa 2024 ndetse no kuyiragiza uwa 2025.
Yashimye abitabiriye ayo masengesho barimo n'abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ghana, Ethiopia, Zimbabwe, Leta zunze Ubumwe za Amerika n'abandi banyuranye.