Perezida Kagame yasabye ko iby'abishyuza ubukode mu madorali bicika burundu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe abacururiza mu Mujyi wa Kigali mu nyubako zimwe bagaragaza ko hari abishyuzwa ubukode mu madorali ya Amerika, bituma uko agaciro k'idorali kazamutse n'ibiciro by'inzu bakoreramo birushaho gutumbagira.

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yatangaje ko abishyuza ibikorwa byabo mu madovize baba bakwiye kwishyura imisoro muri ayo mafaranga.

Ati 'Ni bibi no ku nshuro ebyiri kuko uwo wishyurwa mu madorali cyangwa Amayero mu misoro ntabwo yishyura mu madorali yishyura mu mafaranga y'u Rwanda, rero ntabwo ari byo. Uwo muntu ushyiraho kwishyurwa ubukode mu madorali na we aba akwiriye kwishyura mu madorali mu buryo bw'imisoro bishyura ariko ibyo byose bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwaho, ibyo ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.'

Perezida Kagame yagaragaje ko hari urwego ruri gukora ibishoboka ngo iki kibazo gikemuke burundu, kandi bigomba gukorwa mu buryo bwihuse.

Ati 'Bitwara umwanya rero kuko abantu babyumva mu buryo butandukanye n'iyo buba budakurikije amategeko cyangwa babufitemo inyungu, ni yo mpamvu bitwara igihe ariko ubundi umurongo wo urahari, twifuza ko ukwiye kuba ukurikizwa. Ndibwira ko aho tuvugira aha hari uburyo bubitekereza bushaka kubishyira ku murongo, navuga gusa ko bikwiriye kwihuta ni cyo cya ngombwa, bigacika burundu. Ndumva bizatungana.'

BNR iherutse gutangaza ko abakora ibi bikorwa binyuranye n'amategeko ari bake cyane ku isoko ry'u Rwanda, igahamya ko bitagira ingaruka ku isoko ry'amadovize mu gihugu.

BNR ihamya ko hashyizweho ingamba zo gukurikirana abishyuza mu madorali n'inama ihuriramo BNR n'inzego zirimo Umujyi wa Kigali, Polisi y'Igihugu bagakurikirana abakora ibikorwa by'ubucuruzi byishyuzwa mu madovize.

Perezida Kagame yasabye ko ikibazo cy'abishyuza ubukode mu madovize gikemurwa burundu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-ko-iby-abishyuza-ubukode-mu-madorali-bicika-burundu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)