Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yakiraga ku meza abadipolomate b'ibihugu bitandukanye bakorera mu Rwanda.
Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'igihugu, ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'ubutumwa Ingabo z'u Rwanda zirimo muri Centrafrique na Mozambique.
Yagaragaje ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo cyo kuvangura abavuga Ikinyarwanda gifite imizi mu mateka y'ubukoloni yaranze Afurika.
Ati 'Muzi impamvu aba bantu bavuga Ikinyarwanda bari mu Burasirazuba bwa Congo, iki kibazo kiri no muri Uganda, mu Majyepfo ashyira uburengerazuba, hari akarere kose gafite abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda, iyo mvuga abavuga Ikinyarwanda, ntabwo ari ukukivuga gusa, aba ni n'abantu bafite abo bafitanye isano. Hari abantu bari hano mu gihugu aho mvugira aha bafite ba nyirarume, ba sekuru baba hakurya y'umupaka, abandi baba hano mu Rwanda."
Yakomeje ati "Urugero muri Uganda ntabwo higeze habaho ikibazo cy'ako karere, ntabwo byigeze biteza ikibazo hagati ya Uganda n'u Rwanda, oya, bafatwa nk'Abanya-Uganda kandi natwe turabyemera, ntacyo tuburana, kuki atari ko bimeze muri Congo?'
Umukuru w'Igihugu yasabye abashinja Ingabo z'u Rwanda kuba mu Burasirazuba bwa Congo, kwibaza impamvu zikwiriye kujyayo.
Ati 'Niba utekereza ko u Rwanda ruri mu Burasirazuba bwa Congo guteza ibibazo, ese ushobora kwigora ugafata umwanya ukibaza impamvu u Rwanda rushobora kujya kurwana mu Burasirazuba bwa Congo? Kubera iki? Ukwiriye gusubiza icyo kibazo, kuko wenda ahari kizakugeza ku bintu ukwiriye gukemura aho kubyihunza.'
N'iyo byaba bisaba ko u Rwanda ruhanagurwa ku ikarita
Perezida Kagame yashimangiye ko amateka ashaririye ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo rudashobora kuyasubiramo ukundi.
Ati 'Gukomeza gusohora amatangazo no gutera ubwoba, reka mbabwire ibyo bintu twabinyuzemo. Twishyuye ikiguzi cyo hejuru gishoboka mu buzima bwacu, iyi Jenoside.'
Yakomeje avuga ko nta gishobora gusubiza u Rwanda muri Jenoside, kabone n'iyo byaba bisaba ko ruhanagurwa ku ikarita.
Ati 'Dushobora gushyirwa mu bibazo no kubabazwa mu buryo bwose bushoboka, ariko ntabwo tuzigera dusubira kongera kwishyura icyo kiguzi (Jenoside yakorewe Abatutsi), twishyuye mu myaka 30 ishize, ntitwitaye ku mbaraga uwo muntu yaba afite, wenda bizagera aho uwo muntu atsimbarara kuri ibyo, wenda ubwo buzaba ari uburyo bwo guhanagura u Rwanda ku ikarita.'
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ariko afite imizi mu rwango rwabibwe kuva mu gihe cy'ubukoloni.
Yashyizweho akadomo muri Nyakanga mu 1994 n'Ingabo zahoze ari iza RPA, nyuma yo guhitana ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni.
Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwahisemo inzira y'iterambere, ubumwe n'ubwiyunge.