Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ubwo yifatanyaga na Perezida w'Ibihugu Byunze Ubumwe by'Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n'abandi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma mu gutangiza Inama yiga ku Iterambere rirambye, Abu Dhabi Sustainability Week.
Mu gutangiza iyi nama, abantu 11 bahawe ibihembo bya Zayed Sustainability Prize, bihabwa ababaye indashyikirwa mu guhanga ibishya.
Iyi nama imara icyumweru iyobowe na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bitandukanye, abashinzwe ibikorwa by'igenamigambi, abahanga mu by'inganda no mu ikoranabuhanga.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko gahunda z'iterambere rirambye zitaratanga umusaruro ukwiye ku Mugabane wa Afurika. Ati: 'Politiki zemejwe ntabwo zishyirwa mu bikorwa nyamara duhora mu biganiro by'ibigomba gukorwa.''
Yagaragaje ko u Rwanda rwubatse uburyo bworohereza abashoramari gukorera mu Gihugu.
Ati: 'Twanatangije Ikigega gitera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya, Rwanda Innovation Fund, RIF, cyo gushyigikira ibigo bihanga udushya no kwiyegereza ishoramari mpuzamahanga. Aya mahame yatumye hahangwa ibishya bifatika mu nzego nyinshi.''
Perezida Kagame yasangije abitabiriye Abu Dhabi Sustainability Week uko u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga mu ngeri zirimo gukusanya amakuru mu buhinzi no gutwara ibikoresho byo kwa muganga hifashishijwe drones.Â
Ati: 'Twanashoye imari mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi ndetse no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu ngendo rusange.''
Yavuze ko gukoresha ingufu za nikeleyeri byafasha Isi kuko zitanga ingufu z'amashanyarazi yizewe. Ati "U Rwanda rwatangiye gutera intambwe yo kwitegura gushyiraho inganda ntoya za nikeleyeri nk'igice kigari mu byitezwe mu rugendo rwo kubona ingufu.''
Umukuru w'Igihugu yavuze ko iterambere rirambye ridashobora kugerwaho abantu badashyize hamwe. Ati:Â "Twemera ko iterambere rirambye ari imbaraga zihuriweho ndetse nta gihugu cyarigeraho cyonyine. Tugomba kwigira ku makosa y'ahahise ndetse tukarenga politiki zitudindiza.''
Iyi nama ihuza abayobozi batandukanye ku Isi, ibigo by'ubucuruzi n'imiryango itegamiye kuri Leta, abanyenganda, abahanga, abakora udushya ndetse n'abandi bafatanyabikorwa, mu biganiro biba bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere ingufu no kwihutisha iterambere ry'imibereho myiza mu by'ukungu.Â
Muri iyi nama hari kwigirwamo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo ritange ejo hazaza heza.
Perezida Kagame yaragaraje ko hakenewe imbaraga z'abantu bose mu rugendo rugana ku iterambere rirambye
Yabitangarije mu nama yitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
Umukuru w'Igihugu yeretse amahanga intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga mu ngeri zoseÂ