Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru cyabaye ku wa 09 Mutarama 2025, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye.
Yasubizaga Umunyamakuru Mutesi Scovia wari umubajije ikibazo kijyanye n'abimurwa ahashyirwa ibikorwa by'inyungu rusange ariko ingurane igatinda.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo gukemura icyo kibazo bwaba ubwateganyijwe n'ubundi bwakoreshwa hakoreshwejwe ukuri gusa kabone n'iyo ntaho byanditse, icyakora agaragaza ko hari impamvu nyinshi zituma ibintu bidakorwa mu buryo bwagenwe.
Izo mpamvu zirimo abaturage baba bashaka ko ari bo bagena igiciro cy'ibyo bazishyurwa, ni ukuvuga agaciro k'umutungo wabo, agaragaza ko atari uko byagombye kugenda kuko umuturage atari we ugena agaciro k'ibyo agomba guhabwa.
Ikindi Umukuru w'Igihugu yagaragagaje gituma abantu batinda kwishyurwa cyangwa ntibishyurwe kirimo abaturage bajya gutura ahantu bamenye ko hadakwiriye guturwa cyangwa abantu bazimurwa aho batuye kubera inyungu rusange, bakajya kuhatura kugira ngo bazishyurwe.
Ati 'Hari abasanzwe bahatuye badafite n'icyaha, batahagiye mu buryo butari bwo, nta n'ubwo ari bo bagena igiciro ariko bakabigwamo bitewe n'imikorere y'inzego zitandukanye, ariko ibyo byose bigomba gushyirwa ku murongo.'
Perezida Kagame yagarutse ku bimuwe mu bishanga, agaragaza ko hari abatuyemo batabiherewe uburenganzira, n'abandi babiherewe uburenganzira n'abayobozi batandukanye, ku bwo bahawe ruswa ariko akavuga ko ibyo byose bigomba guhagurukirwa.
Ati 'Wajya kwimura uwo muturage mu buryo bwiza ugasanga afite icyangombwa yahawe, wakurikirana abo bayobozi ugasanga yabitanze mu buryo butari bwo [â¦] baramuhaye amafaranga gusa akahatanga. Murabizi ko hari n'abayobozi b'inzego z'ibanze bagiye birukanwa abandi bagahanwa kubera ibyakorwaga gutyo.'
Perezida Kagame yavuze ko byose bigomba gukemurwa abishyurwa bakishyurwa batarahura n'ibibazo, n'iby'abakoze ibitari byo bigakurikiranwa abahanwa bagahanwa, byose bigakorwa byihuse.