Birimo moto zirenga 700 n'imodoka 10 byagiye bifatirwa mu makosa atandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n'Abaturage, ACP Ruyenzi Teddy, yasobanuye ko impamvu ibyo binyabiziga bigurishwa ari uko biba bishobora kwangirika cyane ko biba bidakoreshwa.
Ati 'Impamvu ituma bigurishwa mu cyamunara ni ukugira ngo bidakomeza kwangirika. Haba moto, imodoka n'amagare bimaze umwaka biparitse ku zuba ahandi hagwa imvura birangirika kubera kudakoreshwa.Tuba tugira ngo tubanze turengere ubuzima bw'ibyo binyabiziga'.
Yashimangiye ko bagurisha ibinyabiziga hashingiwe ku gaciro kabyo, atangaza ko hari urwego ruza gukora igenagaciro hashingiwe ku gihe ikinyabiziga cyakorewe, igihe kimaze gikora n'igihe kimaze giparitse.
Ati 'Urwo rwego ruhita rwemeza agaciro mu mafaranga k'icyo kinyabiziga noneho tukazakigurisha gutyo cyangwa tukazarenzaho bitewe n'uburyo abaguzi bacyishimiye'.
ACP Ruyenzi yongeyeho ko amafaranga ava muri ibyo binyabiziga ajyanwa mu isanduku ya Leta bakazayaha ba nyir'ibinyabiziga igihe bagarutse ariko hagakurwamo n'ayishyurwa nk'ibihano.
RNP igaragaza ko ikiba kigamijwe mu gufatira ibinyabiziga ari kwirinda amakosa y'ababitwara mu gihe kubigurisha ari n'uburyo bwa nyuma bwo kubikura aho biri kugira ngo haboneke ahajya ibindi kuko ba nyirabyo baba bataraje kubitwara.
ACP Ruyenzi yasabye abafite ibinyabiziga birengeje ukwezi bifashwe na Polisi y'u Rwanda kwihutira gukemura ibibazo byatumye bifatwa harimo no kwishyura ibihano mbere y'uko bigurishwa mu cyamunara, avuga ko muri muri Gashyantare 2025 iyo gahunda izakomereza no mu ntara.