Radio Rwanda na Maria zirayoboye mu kugera kure mu gihugu: Uko izindi byifashe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Radiyo yavugiye ku butaka bw'u Rwanda bwa mbere mu 1961 yari Radiyo Rwanda. Izigenga zabimburiwe na Radio 10 mu 2004.

Kimwe no hambere, abo mu bice by'icyaro benshi bakura amakuru kuri radiyo bisunze umurongo wa FM, mu gihe abo mu mijyi nka Kigali benshi bakokoresha uburyo bugezweho bwo kuyumvira kuri internet.

Raporo y'Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo ku wa 10 Nzeri Nzeri 2024 igaragaza ko mu Rwanda hari radiyo 34 zumvikanira ku mirongo (fréquence) 83, yiganjemo iya Radiyo Rwanda kuko ifitemo 32.

Igaragaza ko Radiyo Rwanda ari yo yumvikana mu bice byinshi by'igihugu by'akarusho ikagera mu turere twose ku kigero cya 98%. Ni mu gihe Radiyo Mariya na KT Radio zo zumvikana ku kigero cya 80%.

Hari kandi iminara 23 ifasha radiyo zose gusakaza amajwi hirya no hino mu gihugu, ariko uwa Jali uherereye mu Mujyi wa Kigali ni wo witabazwa na radiyo nyinshi.

Ku rundi ruhande, Energy Radio yumvikana ku kigero cya 75%, Radio10 na Flash FM zumvikana muri 70% by'uduce tw'igihugu, Radio Salus, B&B Kigali FM, Ijwi rya Amerika na Isango Star zikumvikana mu gihugu ku rugero rwa 65%.

Hari kandi Radiyo 19 zumvikana ku kigero cya 60% zirimo City Radio, Radio Huguka, Radio one, Royal FM, KISS FM n'izindi.

Radiyo zo mu turere nyinshi zumvikana mu turere ziherereyemo gusa cyangwa zikarenzaho gato, ari cyo gituma Isangano, Ishingiro na Radio Izuba zumvikana ku rugero rwa 20% na ho Country FM na Radio Isano zikumvikana mu bice bingana na 15% by'igihugu.

Imibare igaragaza ko radiyo zisakaza amajwi ku kigero cya 60% no munsi yaho zose zifite umurongo umwe zumvikaniraho.

Radiyo iracyumvwa na benshi mu bice by'icyaro kurusha mu mijyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/radio-rwanda-na-maria-zirayoboye-mu-kugera-kure-mu-gihugu-uko-izindi-byifashe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)