Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson yakiriwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2025 n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa nk'uko uru rwego rwabitangaje binyuze kuri X.
Ku wa 27 Ugushyingo 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo na Nadeska Imara Cuthbert Carlson wari uhagarariye igihugu cye mu Rwanda bwa mbere.
Uretse Amb. Nadeska Imara Cuthbert Carlson, Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi barimo nka Sahak Sargsyan wa Armenia ufite icyicaro i Addis Ababa na Amb. Jeanne Crauser wa Luxembourg na bo bari bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bwa mbere.
Icyo gihe Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson amaze gushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, yagaragaje ko ibihugu byombi bihurira ku kuba ubukungu bwabyo bushingiye ku buhinzi, ubukerarugendo n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Ati 'Kimwe mu bintu byanshimishije cyane ni isuku nasanganye u Rwanda ndetse ni ikintu nshaka kwiga nkamenya byisumbuye. Ikindi ni uko ibihugu byombi byakoze urugendo rukomeye mu guteza imbere umugore, ihame ry'uburinganire ariko hari byinshi bikeneye gukorwa. Uhereye kuri ibyo hari byinshi twakungurana, ndetse no mu buhinzi, ubukerarugendo n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.'
Yagarutse kuri iyo ngingo ijyanye n'uburinganire mu gihe mu mwaka ushize u Rwanda rwanditse amateka yo kuba ku isonga mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko yarwo bageze kuri 63.75%.
Cuba ni yo igwa mu ntege u Rwanda, aho mu badepite 470 ifite, abagera kuri 262 ari abagore, bangana na 55.7%, igakurikirwa na Nicaragua ifite abadepite 91 abagore bakaba 49 bangana na 53.8%.
Repubulika ya Nicaragua ni cyo gihugu cya mbere kinini muri Amerika yo Hagati n'ubuso bwa kilometero kare 130.373, ikagira abaturage barenga miliyoni esheshatu.
Ihana imbibi mu Majyaruguru na Honduras, mu Majyepfo hakaba Costa Rica, Caraïbes mu Burasirazuba mu gihe mu Burengerazuba hari Inyanja ya Pacifique.
Ubuhinzi ni bumwe mu byo ubukungu bwayo bushingiyeho nk'icyayi, ipamba, ibisheke, ibigori, ibishyimbo, umuceri, ubucuruzi bw'inyama z'inka n'ibindi.
Ni mu gihe mu bukerarugendo, Nicaragua izwiho kugira ibirunga, amashyamba cyimeza, n'abakunda kujya ku mucanga waho na cyane ko ikora ku nyanja.
Ururimi rw'Icyespañol ni rwo rw'igihugu muri Nicaragua, abaho bagakoresha ifaranga rizwi nka 'Nicaraguan córdoba'.