Ribara uwariraye: Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda bahishuye uko Wazalendo yabasahuriye imitungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batsinzwe n'umutwe wa M23, abakozi ba Loni na Monusco n'abaturage bambutse umupaka baka ubuhungiro mu Rwanda.

Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda baganiriye na IGIHE bagaragaje uko intambara yahuje ingabo za Leta n'imitwe zifatanya irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z'u Burundi n'iza SAMIDRC mu guhangana na M23 yatumye bamwe mu basirikare ba Wazalendo bayitwikira, basahura imitungo yabo.

Shabushi Rulinda Emmanuel wari mu gace kitwa Ruzizi yagaragaje ko ubwo urugamba rwari ruhinanye, abasirikare ba Wazalendo biraye mu mitungo y'abaturage bakayisahura.

Ati 'Nari ndi mu nkambi ya Rusayo, igihe amasasu yayigwagamo akica abantu twahise dufata ibintu n'imiryango turaza twari turi aho bita Ruzizi. Ubwo muri Ruzizi haraye havuga amasasu bwarinze bucya. Bucyeye mu gitondo batangira gusahura abo basirikare ba Wazalendo. Ubwo bituma n'abaturage bajya gusahura kuko bari babonye ibintu biba.'

Shabushi Rulinda yemeza ko nyuma yo kubona abasirikare batangiye gusahura bigiriye inama yo guhungira mu Rwanda, bagenda bihishahisha kuko bari bafite impungenge zo guhura n'abo basirikare bakabambura n'utwo bari basigaranye.

Ati 'Twaravuze tuti aha turahaguye rero, turanyura he? Ubwo twaje twihishahisha tuvuga ko dushobora guhura na bo bakatwica cyangwa bakabona imitwaro twikoreye duhunze bakabitwaka.'

Yashimangiye ko mu Rwanda bakiriwe neza kuva bakigera ku mupaka kugeza ahuye n'izindi mpunzi zaturutse mu Burasirazuba bwa RDC zihunga iyo ntambara.

Uwizeye Bihire ushimangira ko ari Umunye-Congo uvuga Ikinyarwanda yagaragaje ko nta mahoro bashobora kubona kuko badahabwa agaciro n'ubuyobozi buriho.

Ati 'Ndi Umunye-Congo uvuga Ikinyarwanda, ariko ni ba bandi bakatiweho imipaka. M23 ifashe [igihugu] twabona amahoro tukicara tugatuza kubera ko ari ho twavukiye, turahamenyereye ariko rero twabuze umutekano nta perezida dufite. Abantu bacu bararangiye bose, ba papa, basaza bacu n'inshuti zacu bose barapfuye kubera izo ntambara za buri munsi.'

Uyu mubyeyi wavukiye mu gace ka Bwito ya Nyanzare, ashegeshwa n'ubuzima bw'ubuhunzi kandi yarataye gakondo ye.

Ku rundi ruhande, Uwase Jeanne yagaragaje ko RDC yari yabanje gufunga imipaka ngo abaturage badahungira mu Rwanda bisaba ko birwanaho mu kurengera amagara yabo.

Ati 'Amasasu yari abaye menshi, dushaka ahantu twanyura ngo twiruke tuze twicare mu Rwanda. Twageze ku mupaka dusanga Abanye-congo bafunze ariko bigeze aho amasasu abaye menshi dusunika umupaka turambuka.'

Mugenzi wabo we yasobanuye ko nyuma yo kubona Umuryango w'Abibumbye uhungishije abakozi bawo bakoreraga i Goma, abaturage nabo bahisemo gukiza amagara yabo.

Ati 'Uyu munsi bwakeye mu gitondo turebye aba Monusco bari kuzana ababo natwe turinjira. Twageze aha kandi batwakiriye neza.'

Nyuma y'uko umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, hari imirwano yakomeje kubera mu nkengero z'uwo mujyi, iturutse kuri zimwe mu ngabo zanze kumanika amaboko yanatumye abaturage bahungira mu Rwanda.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abarenga 1200 bashyizwe mu nkambi y'agateganyo Rugerero mu Karere ka Rubavu, iri mu bilometero bitanu uvuye mu Mujyi wa Rubavu.

Harabarurwa kandi abasirikare ba FARDC na Wazalendo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ikomeye barenga 120.

Abaturage b'Abanye-Congo benshi bakiriwe i Rubavu
Bamwe mu basirikare ba FARDC bahungiye imirwano mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ribara-uwariraye-abanye-congo-bahungiye-mu-rwanda-bahishuye-uko-wazalendo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 21, February 2025