Ruhango: Inkomezabigwi zahize kubakira abaturage isoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rwatangaje ko abaturage bo muri aka gace batagira isoko bacuririzamo bituma badashobora kwiteza imbere.

Uwimana Liliane wo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe, yatangaje ko bahisemo kubakira abaturage isoko ngo batange umusanzu wabo mu guteza imbere abaturage n'igihugu.

Ati "Turumva ari igikorwa kiduteye ishema kubakira abaturage bacu, ni ababyeyi bacu ni abaturanyi bacu. Kubafasha mu kwiteza imbere natwe tuba twifashije burya. Ni ko kamaro Igihugu kidutegerejeho kuzamura abanyantege nkeya. Ndasaba Intore bagenzi banjye kuzitabira tukesa uyu muhigo."

Mugenzi we witwa Karegeya Hussein, wo Murenge wa Ntongwe yavuze ko ubufatanye ari bwo buzatuma bahuza imbaraga bakagera ku gikorwa cyiza kandi vuba.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yatangaje ko abaturage bari basabye kubakirwa iryo soko, none rigiye kubakwa n'imbaraga z'abana babo bityo ntihagire uwongera gucuririza mu ivumbi.

Yagize ati" Hano harimo urubyiruko rwize kubaka, hari n'abandi mufite izo mbaraga, tuzafatanya n'indi mitwe y'intore itandukanye, kugira ngo mubashe kubona ibikenewe tutazahusha uyu muhigo."

Meya Habarurema yavuze ko Akarere kazababa hafi ibikenewe byose ngo imirimo yo kuryubaka itangire.

Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, ubwo yari mu munsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake ku wa 5 Ukuboza 2024 yatangaje ko 'mu myaka itatu ishize, guhera mu 2022 duteranyije ibikorwa byakozwe mu gihe cy'urugerero byitabirwa n'abana barangije amashuri yisumbuye bigera hafi kuri miliyari 6 Frw birimo kubakira abatishoboye, gukora uturima tw'igikoni, gukora imihanda, n'ibindi.'

Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ruzajya rukorwa buri munsi kuva ku wa mbere kugera ku wa kane, aho ruzajya ruhurira hafi y'aho rutuye, rukitabira ibikorwa byemeranyijweho, birimo no kubaka ibikorwaremezo, ibikorwa by'isuku, iby'ubukangurambaga n'ibindi.

Kuri ubu, mu Karere ka Ruhango habarurwa intore zirenga 1600, mu gihe intore zo mu Murenge wa Ntongwe zizubaka iri soko zikabakaba 200.

Meya w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yahamagariye uru rubyiruko kuzashyira umutima kuri iki gikorwa kuko na bo inyungu zizabageraho cyane ko rizacurizamo abavandimwe n'abaturanyi
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Ntongwe rwiyemeje kubakira isoko riciriritse iwabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-inkomezabigwi-zahize-kubakira-abaturage-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)