Aba bantu batawe muri yombi ku wa 5 Mutarama 2025 hagendewe ku makuru yatanzwe n'abaturage ariko ibyo bafatanywe bishyikirizwa ba nyirabyo bukeye ku wa Mbere tariki 6.
Abaturage baganiriye na BTN ni abo mu tugari dutandukanye twa Kinazi bazindukiye ku biro by'uwo murenge ku wa Mbere bakimenya ko abo bantu bafashwe na Polisi.
Bavuze ko bari bamaze iminsi bazengerejwe n'aba bantu kuko bwamaraga kwira bakabatera mu ngo bakiba amatungo n'ibindi bikoresho.
Bamwe babashije kubona amatungo n'ibikoresho byabo barabisubizwa, gusa hari n'abandi basanze mu byafashwe nta byabo birimo.
Umwe yagize ati 'Ati banyibye muri Nyakanga umwaka ushize ihene n'intama nsanze zaranabyabye'.
Undi na we ati 'Twasize mu rugo hakinze tugarutse dusanga bishe ingufuri barinjira batwara ihene ebyiri zahakaga batwara n'imyenda yacu n'iradiyo twasanze bikanze bayita mu rugo'.
Mu matungo yasubijwe abaturage harimo ihene 29, ingurube enye, inkoko eshanu, intama ebyiri ibikoresho birimo amagare ane matola imwe n'ibindi byo mu rugo bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko abahungabanya umutekano wa rubanda batazihanganirwa ndetse asaba abaturage gukomeza gufatanya mu gutanga amakuru.
Ati 'Nta mahoro tuzaha umunyacyaha aho ava akagera yaba umujura cyangwa undi wese. Abaturage kandi bakomeze ubufatanye mu kuduha amakuru ajyanye n'icyahungabanya umutekano dukumire icyaha kitaraba'.
Aba bantu batawe muri yombi barimo abagore batatu hamwe n'abagabo batatu, bose bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.