
Igiciro cy'amababi cy'icyayi ku bahinzi bakorana n'uru ruganda cyigeze kuzamuka kigera kuri 250 Frw ku kilo ariko ubu cyaramanutse aho kiri ku 196 Frw.
Frederic Habyarimana, umaze imyaka itandatu ahinga icyayi yabwiye IGIHE ko akurikije imvune z'umuhinzi w'icyayi 196 Frw ku kilo cy'amababi ari amafaranga make cyane.
Ati 'Twifuza ko yakabaye nka 300Frw ku kilo, kuko ikilo kugisoroma ni 80Frw cyangwa 100Frw ni ukuvuga ngo natanze 100Frw ku kilo nsigaranyeho 96Frw, ari yo ngomba kuzakuramo ayo kugisazura, no kukibagarira'.
Mukandori Chantal wafashe umurima yahingagamo ibishyimbo akawuteramo icyayi, avuga ko atumva impamvu Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha ruri kugura icyayi ku mafaranga 196 Frw mu gihe hari inganda z'icyayi ziri kukigura kuri 300Frw.
Ati 'Kuba ikilo cy'amababi y'icyayi bari kukigura ku 196 Frw bituma nta terambere tugeraho nk'abandi. Icyifuzo cyacu ni uko natwe baduha 300 Frw ku kilo'.
Ubuyobozi bw'Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha bwanze kugira icyo butangaza, bugaragaza ko amakuru yatangwa n'umucungamutungo wa Koperative y'abahinzi b'icyayi cy'abaturage, The Villagois witwa Mugorewase Beatrice.
Mu kiganiro na IGIHE, Mugorewase yavuze ko igiciro cy'amababi y'icyayi gishyirwaho n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), kigendeye ku giciro uruganda rwagurishijeho icyayi ku isoko mpuzamahanga.
Ati 'Igiciro rero gihinduka buri mezi atatu icyacu cyagiye ku 196Frw kivuye ku 225Frw'.
Mugorewase avuga ko icyatumye agaciro k'icyayi cya Shagasha kagabanuka ari uko impeshyi ya 2024 yagize izuba ryinshi ryamaze igihe kirekire.
Ni ibintu abaturage batumva, bagaragaza ko ikibazo cy'izuba cyabaye mu gihugu hose kandi ubu hari inganda z'icyayi ziri kwishyura umuhinzi ari hejuru ya 270 Frw ku kilo.
