Rutsiro: Babangamiwe n'abajura badatinya n'amanywa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo bavuga kibarembeje kuko bahora bahanganye na cyo, bagahorana ubwoba ndetse no kuva mu rugo ku manywa ngo bajye ku murimo bikababera ihurizo.

Mukamana Jeannette wo mu Mudugudu wa Muhingo, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, muri Rutsiro, yabwiye IGIHE ko amaze ukwezi kurenga ahanganye n'ibisambo bidatinya no kuza kwiba ku manywa kandi atuye mu mudugudu.

Ati 'Mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize wa 2024 banteyemo gatatu gatandukanye. Ubwa mbere baraje baca idirishya baranyiba, barongera baraza kabiri baca ingufuri z'inzugi bariba nanone imyenda, imyaka n'ibindi byinshi.''

Mukamana yakomeza avuga ko no muri uku kwezi kwa Mutarama 2025, abajura bagarutse ku manywa batobora inzu noneho bamwimba imashini idoda yari aherutse guhabwamo inkunga n'abagiraneza ngo izamufashe kwiteza imbere, dore ko aherutse gupfusha umugabo.

Ni ikibazo asangiye n'abandi benshi muri uyu murenge wa Ruhango ndetse n'indi nka Kivumu, abaturage bagasaba ko harebwa igikorwa kugira ngo basubirane umudendezo.

Umwe mu baturage batifuje kwivuga ati 'Urabyuka ugiye gushabika, nk'ubu njyewe ncuruza avoka nkabyuka ngiye kuzirangura mu isoko rya Boneza, abana nabo bagiye ku ishuri kuko utabasibya kwiga, wagaruka ugasa ibyo mu nzu byose babitwaye. Hari abantu usanga basigaranye imyenda baba bambaye gusa indi barayitwaye.''

Yakomeje avuga ko 'Turasaba ubuyobozi ko bwagira icyo budukorera tugasubirana ituze.''

Bongeraho ko banababazwa n'uko iyo hari uwo bashinje ubujura ubuyobozi bumufata none, ariko bugacya bwamurekuye, noneho akaza atoteza abamuvuze bose, ibisigaye bituma binumira ntibongere no gutanga amakuru y'abajura.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko koko iki kibazo bakizi, ndetse bakomeje ubukangurambaga bwo gusaba abaturage gukaza umutekano.

Ati 'Hari abantu baba bari aho batagira icyo bakora cyane cyane za Kivumu na Ruhango kuko hegereye Umujyi wa Rubavu, bumva ko ibyo bibye bajya kubigurishiza i Rubavu; urebye ni ho biba bishingiye.''

Visi Meya Umuganwa yavuze ko mu kugabanya ubu bujura, bashyizeho amarondo yihariye muri buri santere, bakora amanywa n'ijoro bagahembwa n'abakorera muri izo santere z'ubucuruzi, noneho abo mu cyaro bagashyiraho amarondo, utariraye akabibazwa.

Ku kibazo cy'abafatwa bibye bakongera bakarekurwa, Visi Meya Umuganwa yavuze ko abafashwe bajyanwa mu bigo bibagorora, bakigishwa, bakongera bakagaruka, ariko ngo iyo hari ufatiwe mu cyaha kenshi bwo akorerwa idosiye akaburanishwa akabihanirwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-babangamiwe-n-abajura-badatinya-n-amanywa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)